RIB yahishuye ko Umusizi Bahati yinjiye muri Uganda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari hashize igihe gito RIB na Polisi y'u Rwanda batangaje ko bazashyira ahagaragara ibyavuye mu iperereza ku ibura rya Bahati Innocent. Nubwo iperereza ritararangira, RIB ivuga ko hari ibyagezweho ndetse byamaze kumenyesha abo mu muryango we.

Ubusanzwe Hakizimana Joseph uzwi ku izina rya Rumaga Junior ngo ni we watanze ikirego kuri RIB tariki 9 Gashyantare 2021, kuri Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza, avuga ko inshuti ye ari yo Bahati Innocent yabuze kuva tariki ya 7 Gashyantare 2021 ubwo yari agiye gusura inshuti ze no gufata amajwi y'ibihangano bye.

RIB ngo yahise itangira iperereza ibaza abo mu murayngo we n'inshuti ze bari basangiye inzoga kuri Nyanza Heritage Hotel ari na bo bamubonye bwa nyuma bayimenyesha ko batazi aho aherereye ariko ikomeza gukorana n'izindi nzego hagamijwe kumenya niba ataba afunzwe cyangwa ari mu bitaro, ziyimenyesha ko ntawe zifite.

RIB ikomeza ivuga ko iperereza ryerekanye ko Bahati hari ubwo yasohokaga igihugu akanyura mu nzira zitemewe ajya muri Uganda, aho yahuraga n'abakozi b'inzego z'umutekano z'iki gihugu ndetse n'imitwe irwanya u Rwanda.

Nk'uko iperereza ryabigaragaje ngo uyu musore yakoranaga n'abarwanya u Rwanda baba mu Bubiligi no muri Amerika ndetse kabamwoherereza ubufasha mu buryo bw'amafaranga.

Uru rwego ruvuga ko Bahati Innocent yambutse akajya muri Uganda aciye mu nzira zitemewe n'amategeko nk'uko byagiye bigenda no ku bandi Banyarwanda binjijwe mu mitwe irwanya u Rwanda nyuma bikavugwa ko baburiwe irengero.

Muri abo harimo Shyaka Gilbert byavuzwe n'abatavuga rumwe na leta ku wa 22 Kanama 2021, ko yashimuswe nyuma ku wa 13 Mutarama 2022 aza kwigaragaza avuga ko yari muri Uganda mu maboko ya CMI (Chieftaincy of Military Intelligence) yashakaga kumukoresha mu bikorwa bihungabanya umutekano w'u Rwanda.

Harimo kandi Uwihoreye Eric (uvukana na Shyaka Gilbert) na we mu Ukwakira 2021, byavuzwe ko yaburiwe irengero nyuma mu ntangiriro z'uyu mwaka yigaragaza ari muri Uganda aho yinjiye mu mitwe y'iterabwoba irwanya Leta y'u Rwanda ndetse akaba akunda kumvikana akoresha Televiziyo ikorera kuri murandasi yitwa TWIBOHORE TV.

Abandi ni Ngendahimana David byavugwaga ko yaburiwe irengero mu 2021, Mutarambirwa Theobald byavuzwe ko yabuze mu 2010 akaza gufatwa yarinjiye mu mutwe w'iterabwoba wa MRCD-FLN, Nsengimana Herman n'abandi.

Kuri ubu RIB ntiyemeza niba Bahati yaba akiri muri Uganda cyangwa yarakomeje akajya ahandi, icyakora ngo iperereza rirakomeje hagagamijwe kumenya aho aherereye.

Iti 'Turasaba abantu bose baba bafite amakuru y'aho Bahati yaba aherereye kuyaduha kugira ngo bifashe mu iperereza turimo gukora. Iperereza ku bantu bivugwa ko baburiwe irengero nta gihe runaka wavuga ko rimara. Hari igihe ryamara umunsi umwe, uwo bavugaga ko yaburiwe irengero yabonetse, hari irishobora kumara umwaka ndetse ukanarenga, biterwa n'imiterere ya buri kibazo.'

Mbere hose ntacyo Bahati yari akurikiranyweho kuko ibyaha yakoze byagaragaye aho iperereza ku ibura rye ritangiriye nk'uko RIB ikomeza ibivuga. Kuba umubano w'u Rwanda na Uganda urimo usubira mu buryo ngo ni amahirwe ku nzego z'impande zombi azafasha mu gukomeza iperereza.

Umusizi Bahati Innocent ngo yinjiye muri Uganda nk'uko iperereza rya RIB ryabigaragaje



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yahishuye-ko-umusizi-bahati-yinjiye-muri-uganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)