Iki gikorwa cyabereye i Gahanga muri Kicukiro aho iki kigo giherereye, ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Gashyantare 2022.
Rotary Club Kigali Mont Jali ifasha umuryango Nyarwanda binyuze mu bikorwa bizamura imibereho y'abaturage, kurwanya ubujiji n'ubukene, kunoza imitangire y'amazi meza, kuzamura ireme ry'uburezi, kurengera ibidukikije, gufasha abababaye, kurwanya ibyorezo no guharanira amahoro.
Abana bafite ubumuga bo muri 'Centre Inshuti Zacu', bahawe ubufasha bw'ibikoresho bitandukanye n'ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 1,2 Frw.
Centre Inshuti Zacu yatangirijwe mu Bumbogo ku wa 24 Kanama 1986. Ni igitekerezo cyatangijwe n'Umunyarwanda agamije gufasha abari mu bukene.
Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Kalima Jean Malic, yavuze ko bifatanyije n'abana bafite ubumuga mu kubagarurira icyizere.
Yagize ati 'Ni igikorwa tugenda dukora ahantu hatandukanye. Twagombaga kugikora mu kwezi kwa 12 umwaka urangira kugira ngo dusangire Noheli n'abandi bantu nk'uko umuco wacu ubidusaba ariko kubera ibihe twari turimo bya COVID-19 byasabye ko tubisubukura muri iki gihe.'
Yashimiye abihayimana bashyira imbaraga mu kwita ku bana bagiye bava ku muhanda n'abo imiryango yananiwe kwitaho. Yagiriye inama abandi bikorera gukuramo isomo bagafasha abantu bafite ubumuga nk'ubwo.
Kalima yavuze ko club abereye umuyobozi iteganya gufasha abari n'abategarugori bafite umushinga wo kudoda. Yasobanuye ko gahunda ya Made in Rwanda iri kwitabirwa cyane ku buryo 'dukwiye gutanga uwacu musanzu mu kubafasha.''
Umuyobozi wa Centre Inshuti Zacu, Soeur Nyirandayizeye Emertha, yashimye ubuyobozi bwa Rotary Club Kigali Mont Jali bwatekereje kwegera abana batawe n'imiryango yabo.
Yakomeje avuga ati 'Iyo baje bakabona abantu nk'aba b'abashyitsi birabashimisha kuko babona ko bafite n'ababakunda. Benshi baba baratereranywe, Abanyarwanda bamaze gukanguka ku bana bafite ubumuga ariko ntabwo biracengera neza. Haracyarimo ikibazo cyane.'
Centre Inshuti Zacu yita ku bana bafite ubumuga 30, barimo 20 bitabwaho bihoraho na 10 bataha mu miryango yabo.
Muri gahunda y'iki kigo gishaka ko abana n'abakuru bafite ubumuga muri sosiyete cyabiyegereza bakajya babitaho ku manywa, nimugoroba bagataha mu miryango yabo. Kirateganya guhera i Gahanga ahari abana 110.
Soeur Nyirandayizeye yavuze ko babereyeho kwereka abana ko na bo ari abantu nubwo hari imbogamizi bafite mu bukungu. Yavuze ko banahinga, bakorora ariko bakeneye kubaka uruzitiro kuko imyaka yabo yangizwa n'abaturage bayinyuraho.
Rotary Club Mont Jali ni umuryango urimo abantu 25 bakora ibintu bitandukanye byo guteza imbere igihugu no kuzamura imibereho myiza y'abatishoboye.
Ni imwe muri clubs umunani ziba mu Rwanda; uyu muryango mu gihugu umaze kugira abanyamuryango basaga 180 babarizwa muri Rotary Club Kigali Mont Jali, RC Kigali Doyen, RC Musanze Murera, RC Kigali Virunga, Rotary Club Gasabo, Rotary Club Butare, Rotary Club Bugoyi na Rotary Club Kivu Lake.
Amafoto: Nezerwa Salomon