Rubavu: Bagiye gufunga amazi yangiriza abatuye i Goma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kibazo cy'amazi yangiriza Abanyekongo cyagaragaye cyane ubwo hakorwaga umuhanda wa kaburimbo uva ku mupaka muto ugana ku ibagiro rya Rubavu, aho amazi abererekera uyu muhanda akomeza inzira igana mu mujyi wa Goma.

Ibikorwa byo kuyobya aya mazi byahereye imbere y'ahubatswe isoko ryambukiranya imipaka ku mupaka muto uhuza imijyi ya Goma na Gisenyi. Icyakora mu mwaka wa 2021 nibwo rwiyemezamirimo wahawe ikiraka cyo guca inzira iyobora amazi yatangiye imirimo ariko ayita itarangiye. Byateje igihombo ahacukuwe icyobo kizanyuzwamo amazi kuko byabangamiye ingendo ndetse n'abahakorera ubucuruzi bafunga inzu.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko gutinda kurangiza iyi ruhurura ibuza amazi kujya kwangiriza abaturage byatewe na rwiyemezamirimo wataye imirimo kandi gushaka undi bibanza kunyura mu nzira ndende, ariko avuga ko yamaze kuboneka.

Yagize ati 'Uriya mushinga urahenze, kandi iyo birenze miliyoni 500 bigira inzira binyuramo kugera muri MINIJUST. Ubu twamaze kubona uzawubaka naho mu kwezi kwa Werurwe LODA (ikigo gishinzwe guteza Imbere imishinga y'inzego z'ibanze) yatwemereye kuduha abagenzura ibikorwa bazanareba ikorwa ry'umuhanda wa Rugerero - Byahi.'

Biteganyijwe ko kubaka icyobo kiyobya amazi yajyaga gusenyera Abanyekongo bizatwara miliyari eshatu z'amafaranga y'u Rwanda, kikazaba kireshya na metero 1000, harimo metero 500 zitwikiriwe n'izindi metero 500 zidatwikiriwe.

Ibikorwa byo kubaka umuhanda uhuza Byahi n'Umurenge wa Rugerero uzaba ureshya n'ibirometero 9 n'igice bizatwara miliyari 12 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu ahumuriza abaturiye ahazanyuzwa iki cyobo cyatumye basubika ibikorwa byaho ko imirimo izihuta kuko imirimo nitangira bizatwara amezi atatu.




Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/rubavu-bagiye-gufunga-amazi-yangiriza-abatuye-i-goma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)