Rubavu: Batatu bakurikiranyweho gutobora inzu z'abaturage bakabiba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bagabo bafatiwe mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi ku wa 31 Mutarama 2022.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bafashwe mu ijoro bamaze kwiba umuturage. Bafashwe nyuma y'amakuru yatanzwe n'uyu muturage barimo kwiba.

Ati 'Baje ari batatu nijoro bapfumura inzu y'umuturage, babiri basigaye hanze y'urugo umwe yinjira mu nzu ariko nyiri urugo ntiyamenye ko hari uwinjiyemo. Yatabaje Polisi iraza ihageze abasigaye hanze bahita bahunga, uwari mu nzu ari yasohokanye televiziyo ya rutura (Flat Screen) ayiha abashinzwe umutekano bari hanze y'urugo azi ko ayihaye bagenzi be. Amaze kuyibaha yuriye urugo ngo asohoke ako kanya abashinzwe umutekano bahita bamufata.'

SP Karekezi akomeza avuga ko Niyomugabo amaze gufatwa yahise avuga bariya bagenzi be na bo barakurikiranwa barafatwa. Bamaze gufatwa bavuze ko bari basanzwe biba, bagiye kwerekana ibyo bari baribye ahandi.

Polisi yasanze barabikaga ibyo bibye mu nzu ya Niyomugabo Emmanuel.

Ati 'Bariya bantu bamaze gufatwa bavuze ko bari basanzwe biba, bajyanye Polisi aho bari basanzwe babika ibyo biba ndetse n'ibikoresho bifashishaga biba. Mu nzu y'umwe muri bo hafatiwe televiziyo ebyiri nini, ibikoresho gakondo bifashishaga biba ndetse bakabitera abantu birimo imipanga, inyundo, 'tourne-vis' n'ibindi bitandukanye.'

Yashoje aburira abafite ingeso mbi y'ubujura kubicikaho bagasha indi mirimo bakora, abagura ibyo bibye na bo abasaba kubyirinda ahubwo bakagira uruhare mu gutanga amakuru atuma abajura bafatwa.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

Bimwe mu bikoresho aba bagabo bafatanywe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-batatu-bakurikiranyweho-gutobora-inzu-z-abaturage-bakabiba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)