Rubavu: Hagiye kubakwa ibitaro bishya bizatwara agera kuri miliyari 38 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Raporo ya leta yo muri Nyakanga 2021 ku bijyanye n'imitingito yibasiye uduce tw'Akarere ka Rubavu yagaragaje ko kwimura Ibitaro bya Rubavu byari umwanzuro wihutirwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yabwiye Newtimes ko ibitaro bishya bizubakwa mu Murenge wa Rugerero ku birometero bitanu uvuye mu Mujyi wa Rubavu kandi ko biteganyijwe ko mu 2024 bizaba byuzuye.

Uretse ubuvuzi bwa cancer buzajya butangirwa muri ibi bitaro, bizajya byakira n'abandi bakeneye serivisi z'ubuvuzi burimo indwara z'umutima no kubagwa.

Mu gihe Ibitaro bishaje byubatswe mu 1953 byari bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi batarenze 300, ibishya bizaba bishobora kwakira abari hagati ya 400 na 500.

Kambogo yongeyeho ko ibitaro bishya bigiye kubakwa bizatanga serivisi no ku baturage baturuka mu turere twa Nyabihu na Rutsiro ndetse n'abo mu gihugu cy'abaturage cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko bizatwara ingengo y'imari ingana na miliyoni 32 z'amayero (hafi miliyari 38,17 z'amafaranga y'u Rwanda) ndetse ko Guverinoma ya Hongrie yemeye gutera inkunga uyu mushinga.

Inzobere mu bya tekiniki zo mu Karere, Minisiteri y'Ubuzima na RBC kimwe n'izo muri Ambasade ya Hongrie zafatanyije gutegura umushinga uzamara imyaka itatu.

Ibitaro bya Gisenyi byamaze iminsi igera kuri irindwi nyuma y'aho inyubako zabyo zijemo imitutu yatewe n'imitingito yasize yangije ibifite agaciro ka miliyari 1,9 z'amafaranga y'u Rwanda.

Inzu zo guturamo ndetse n'iz'ubucuruzi hamwe n'ibindi bikorwaremezo nk'imihanda, amashanyarazi n'amazi na byo byarangiritse. Muri rusange imirimo yo gusana ibyangiritse byose yabariwe agera kuri miliyari 91 z'amafaranga y'u Rwanda.

Ibitaro bya Gisenyi bigiye kwimurwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-hagiye-kubakwa-ibitaro-bishya-bizatwara-agera-kuri-miliyari-38-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)