Rubavu: Utugari two mu mujyi tugiye guhabwa Moto mu guhangana n'abajura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe kuwa Kabiri ubwo hatangwaga moto ya mbere, icyakora ubuyobozi bwijeje ko utugari twose tugize Umurenge wa Gisenyi tugomba guhabwa izi moto mu gucunga umutano no kurwanya magendu.

Abatuye mu murenge wa Gisenyi bavuga ko iyi moto bahawe yabanejeje kuko ije kunganira ubuyobozi bwabo butabashaga kubatabarira ku gihe mu gihe batewe n'ibisambo.

Kamanzi Faustin yagize ati 'Twari dusanzwe dufite ikibazo cy'ibisambo biturembeje, bitwiba amanywa n'ijoro ndetse rimwe na rimwe twatabaza ubuyobozi bugatinda gutabara kuko nta kinyabiziga bari basanganwe ngo kibihutane aho rukomeye'.

'Ubu tuzajya tubatabaza badutabare byihuse bifashisheje Moto twahawe n'Umurenge. Natwe tukaba twizeye ko umutekano tuzabasha kuwusigasira dufatanyije.'

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gisenyi Tuyisenge Jean Bosco yabwiye abaturage ko bitewe n'imiterere y'umurenge , utugari twose tugomba guhabwa Moto.

Ati''Murabizi ko hano mu mugi hakunze kuvugwa abajura n'abinjiza magendu bitwikiriye ijoro bikagorana kubirukaho ngo bafatwe. Niyo mpamvu twiyemeje guha utugari twose uko ari 7 Moto kugira ngo bajye bakorera hamwe babashe kubafata nubwo bacika aba hano basange hirya babiteguye''.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yasabye abaturage gufatanya n'ubuyobozi kwicungira umutekano.

Ati"Moto muhawe muyikoreshe neza kuko Ubuyobozi buzajya buyifashisha mu gukemura ibibazo by'abaturage no gufata ibisambo. Ndetse turabasaba gufatanya n'Ubuyobozi kwicungira umutekano.'

Umurenge wa Gisenyi ugizwe n'utugari 7 dutuwe n'abaturage ibihumbi 53. Bari bamaze iminsi bataka kwamburwa no kwibwa n'agatsiko k'abajura kiyise abuzukuru ba Shitani.

Meya Kambogo Ildephonse ashyikiriza ubuyobozi bw'akagari ka Mbugangari Moto izifashishwa mu gucunga umutekano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-utugari-two-mu-mujyi-tugiye-guhabwa-moto-mu-guhangana-n-abajura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)