Ruhango: Umugabo akurikiranyweho kwica mugenzi we amuziza ko 'yamwimye inzoga' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo mugabo akekwaho icyaha cyo gukubita Mbanzabigwi Jean Claude ubwo yamusangaga aho atuye mu Mudugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Nyabibugu.

Gusa bikekwa ko hashobora kuba hari izindi nzika yari amufitiye bigatuma ajya kumwiyenzaho amusaba inzoga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwendo, Muhire Floribert, yabwiye IGIHE ko byabaye ku Cyumweru.

Mbanzabigwi yahise ajyanywa kwa muganga mu Bitaro bya Gitwe ariko aza koherezwa kuri CHUB kuko yari arembye cyane, nyuma yaho arapfa.

Ukekwaho icyaha yafashwe akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Mujyi wa Ruhango.

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-umugabo-akurikiranyweho-kwica-mugenzi-we-amuziza-ko-yamwimye-inzoga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)