Rusizi: Abatishoboye bubakiwe basabwe kuvana amaboko mu mifuka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022,ubwo bifatanyaga n'abaturage bo mu murenge wa Bweyeye mu gikorwa cy'umuganda.

Nyirahagenimana Gaudence wabaga mu nzu iva, yavuze ko yari abayeho mu buzima bubi.

Yagize ati 'Nari mbayeho nabi kuburyo imvura yagwaga nkarara mpagaze, nkacungana no kudaha amazi kugira ngo mbone aho ndyama.'

Uyu mubyeyi yishimiye guhabwa inzu yo kubamo, akaba avuga ko atazongera kunyagirwa.

Seniteri Dr Nyinawamwiza Leatitia yavuze ko abubakiwe inzu badakwiye gushyira amaboko mu mifuka kuko n'Imana ifasha uwifashije.

Yagize ati 'Abubakiwe amazu ntimushyire amaboko mu mifuka mutegereje ko bazabubakira, abayobozi bababe hafi ndetse n'abaturanyi. Namwe mushyireho akanyu. Ibyiza tugezeho ntitukabipfushe ubusa ahubwo mujye mubisigasira.'

Muri Bweyeye hubatswe inzu ebyiri ku muganda. Muri rusange inzu umunani nizo ziteganyijwe kubakirwa abatishoboye mu gihe muri Rusizi hose hazubakwa inzu 32.

Senateri Dushimimana Lambert na Nyinawamwiza Laetitia bafatanya n'abatuye Bweyeye kubakira utishoboye
Abaturage bakurikiye impanuro nyuma y'umuganda
Senateri Nyinawamwiza yasabye abubakiwe gufata neza inzu bahawe ndetse no kuvana amaboko mu mifuka
Senateri Dushimimana aganiriza abaturage nyuma y'umuganda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abatishoboye-bubakiwe-basabwe-kuvana-amaboko-mu-mifuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)