Rutsiro: Hafashwe ingamba zo kubungabunga iny... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama yayobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence ari kumwe n'Umuyobozi  w'Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose, umuyobozi uhagarariye Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Bwana  Eugène Mutangana ndetse n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Bwana Havugimana Etiènne.

Muri iyi nama, hatanzwe ibiganiro bitandukanye harimo gusobanura imbibi za Pariki ya Gishwati-Mukura igera mu mirenge 9 y'uturere twa Rutsiro, Ngororero na Nyabihu, ubushakashatsi bwakozwe ku nyamaswa zigaragara muri Gishwati-Mukura hibandwa ku ndya-nyama harimo imondo, imbwebwe, impyisi n'imbwa z'inyagasozi ndetse no kubisabwa kugira ngo umuntu ahabwe ingurane ku matungo ye yangirijwe n'inyamaswa ziba muri pariki.

Mu biganiro byatanzwe, hagarutswe ku mbogamizi zigihari zibangamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye ku bijyanye no kubungabunga pariki arizo: Itegeko rishya ritunganya  imbibi z'Akarere k'ubuhumekero bwa pariki ritaremezwa, inyamaswa z'agasozi zikiri mu mashyamba y'amaterano zitazwi;

Abaturiye pariki bagikora ibikorwa byangiza birimo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe, kuragiramo amatungo, kwahiramo ubwatsi, gutema ibiti no gutashya, n'ibindi; inzuri zitujuje ibisabwa, kudatangira amakuru ku kigihe ku byangijwe kugira ngo hakorwe ubusesenguzi mbere yo kwishyurwa,...

Naho ku borozi, bagaragaje ko igiciro cyishyurwa ku itungo mu gihe ryariwe n'inyamaswa kiri hasi cyane, ugereranyije n'agaciro k'itungo.

Muri iyi nama hafashwe ingamba zitandukanye zirimo ko aborozi bagomba kuzitira inzuri zabo neza, ku buryo inyamaswa zidapfa gusatira amatungo yabo; gushaka uburyo imbwa z'inyagasozi zakwicwa kugira ngo zidakomeza kurya amatungo cyane cyane amagufi; gushyiraho imitego yo gufata inyamaswa mu nkengero za pariki ndetse n'aborozi bakazahabwa amahugurwa yo kuyikoresha, gushaka abashumba bizewe kandi bashoboye bagakorerwa n'amakarita, kwihutisha itegeko rigaragaza imbibi z'ubuhumekero bwa Pariki, imikoranire y'inzego z'ubuyobozi n'iz'ubutabera mu guhana abarenga ku mategeko yo kubungabunga pariki ya Gishwati-Mukura n'umukandara wayo, gukangurira aborozi kwitabira ubwishingizi bw'amatungo, n'ibindi bitandukanye.

Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano muri aka Karere, abayobozi b'amashami y'ubuhinzi n'ubworozi, abakozi ba RDB bakorera kuri Pariki ya Gishwati-Mukura n'abahagarariye aborozi mu turere twa Rutsiro, Nyabihu na Ngororero.

Madamu Murekatete yashimiye RDB ku bushakashatsi bamaze kugeraho, mu rwego rwo kumenya inyamaswa ziba muri pariki ya Gishwati Mukura, aho yagize ati 'nidukomeza ubufatanye, umworozi azakora ubworozi bwe atekanye kandi dukwiye gukomeza gushaka ingamba zatuma iki kibazo kirangira burundu.'


Src: Rutsiro.gov.rw



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114488/rutsiro-hafashwe-ingamba-zo-kubungabunga-inyamaswa-zo-muri-pariki-ya-gishwati-mukura-114488.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)