Rutsiro: Isoko ry'amatungo rimaze imyaka icumi ridakora - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Umurenge bwatangaje ko nyuma yo kubona rikomeza kwangirika, ubu barimo gushishikariza abaturage bakora ibijyanye n'Ubumenyi ngiro ngo baze bakoreremo.

Iri soko nyuma yo gutakazwaho akayabo ntirikorerwemo, ryatakaje agaciro kuko ibirigize abajura bagenda bibamo bike bishoboka nk'ibyuma ndetse rifite n'umwanda ukabije.

Nyiramana Seraphine uturiye iri soko, yavuze ko rimaze imyaka icumi ridakora bikaba bigorana kugura amatungo kuko bajya kuyashakira mu karere ka Rubavu.

Ati'Iri soko rimaze imyaka icumi ridakoreshwa kandi ryaratakajweho akayabo. Ryubatswe bateganya ko ryajya ricururizwamo inka rikorohereza aborozi bafite inka muri Gishwati bagorwaga no kuzigeza mu isoko rya Kabari na Mahoko mu karere ka Rubavu.'

Yakomeje avuga ko Iri soko rikimara kubakwa ryacururijwemo umunsi umwe ariko abarikoreragamo barahomba kuko nta muhanda wahageraga imodoka zaza gupakira inka zigahera mu nzira.

Singirankabo Emmanuel, utuye mu kagari ka Terimbere yagize ati 'Iri soko ryarubatswe ariko abacuruzi b'inka bazizanye kuzihacururiza bategereza abaguzi barababura, bituma bongera gusubira mu isoko rya Kabari. Iri soko turacyarikeneye kuko ryari ridufitiye akamaro ko kuba uwakeneraga agatungo yarakabonaga hafi.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyabiras, Niyodusenga Jules yavuze ko iri soko ritazongera kubaho kuko amasoko abakikije yatumye iryabo ritabasha gukora bakaba barateganyije kuhagira agakiriro.

Ati 'Kuri ubu icyatekerejweho ni ugushaka uko ubu butaka bwabyazwa umusaruro, abaturage bemeza ko hashyirwamo agakiriro, ndetse n'akarere karabitwemereye kadusaba kubigerageza.'

Niyodusenga akomeza avuga ko mu kugerageza agakiriro hamaze kugeramo abasudira n'abakora ububaji, bakaba bakomeje gukangurira abaturage kuza muri aka gakiriro kugira ngo nibamara kubona abagakoreramo bazasabe akarere kaze kabubakire.

Inyubako zimwe zarashaje kuko zidakoresha ntizinitabweho
Umurenge wa Nyabirasi ugiye kuhashyira agakiriro
Iri soko abacuruza inka bazizanagamo, zaza kugurwa imodoka zikabura uko zizitwara kuko nta muhanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-isoko-ry-amatungo-rimaze-imyaka-icumi-ridakora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)