Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dusengiyumva Samuel, wasoje ayo mahugurwa, yasabye abo ba DASSO gushyira imbaraga mu gusigasira umutekano, binyuze mu gutanga serivisi nziza mu baturage.
Yabasabye kandi gufasha Inzego z'Ibanze gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zo kuzamura imibereho myiza, harimo gukura abana mu muhanda bagasubizwa mu ishuri.
Hari kandi kurwanya ibiyobwabwenge n'ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.
- Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango