Bafatanwe bimwe mu bikoresho bibaga harimo moto yo mu bwoko bwa TVS bicyekwa ko nayo bari bayibye. Bafatiwe mu Murenge wa Mwurire, Akagari ka Ntunga, Umudugudu wa Cyimbazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abo bantu bafatiwe mu rugo rw'abo bikekwa ko aribo baguraga ibyibwe. Muri urwo rugo hafatirwa Moto yari yibwe, amagare atatu, Camera igezweho yo gufotora (digital camera), tubiri twifashishwa mu guteka icyayi (kettles), Amashyiga ya Gaze, radiyo ebyiri nini, ibikapu bine n'ibindi bikoresho byo mu nzu.
SP Twizeyimana yagize ati 'Biriya bintu byose byafatiwe muri urwo rugo bategereje abaguzi babyo, gufatwa kwabo byaturutse kuri moto yari yibwe umuturage wo muri Nyakariro atanga ikirego Polisi itangira kuyishakisha.'
SP Twizeyimana akomeza avuga ko bariya bantu bose bamaze gufatirwa muri ruriya rugo bahise bemera icyaha bemera ko bari bazanye ibyo bari bibye ngo bishakirwe isoko. Bavuze ko ibintu babyiba mu bice bitandukanye mu Karere ka Rwamagana no mu tundi turere tuhakikije, biba bifashishije ibikoresho nk'ibisongo, ibyuma, imihoro n'imfunguzo z'amoko atandukanye bafunguza amazu,ibi nabyo babifatanwe.
Batantu muri aba bantu si ubwa mbere bafatiwe mu byaha by'ubujura kuko harimo abagiye babifatirwamo ndetse inkiko zirabibahamya barafungwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba yaboneyeho gukangurira abantu gushaka imirimo bakora bakareka ibyaha birimo ubujura. Yanakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari abo babonye biba cyangwa babacyeka.
Abafashwe bose uko ari barindwi bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwamagana kugira ngo hatangire iperereza.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n'abantu barenze umwe.