Rwamagana: Hari ba gitifu bamaze amezi atatu badahabwa ikiruhuko cyo gusura imiryango yabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babisabiwe ubwo hasozwaga umwiherero w'iminsi ibiri w'abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Rwamagana wabereye mu Karere ka Bugesera.

Uyu mwiherero waranzwe no kuganira ku mikorere n'imikoranire, ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo n'ingamba zo kwihutisha iterambere.

Ubusanzwe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari n'Imirenge kimwe n'abandi bayobozi bakuru basabwa gutura aho bayobora. Gusa hari bamwe usanga barubatse mu yindi mirenge no mu tundi turere ku buryo bibagora kwimura imiryango bagahitamo gushaka inzu nto aho bakorera ubundi rimwe na rimwe babona akanya bakajya gusura imiryango yabo.

Kugira ngo uve mu ifasi ukoreramo cyane cyane nk'iyo uri Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, bisaba ko Umuyobozi w'Akarere aguha uruhushya, mu gihe ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ahabwa uruhushya na Gitifu w'Umurenge.

Ni uruhushya rudakunda kuboneka nkuko bamwe babivuga kuva icyorezo cya COVID-19 cyagaragara mu Rwanda.

Bamwe bavuga ko abafite ingo aho badakorera bibagora kuzigeramo mu gihe baba bakenewe n'imiryango yabo irimo abana, abandi bakanakenera gutera akabariro n'abo bashakanye.

Ubwo Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rwamagana, Rangira Lambert, yatangaga umwanya ngo abantu babaze ibibazo ndetse banatange inyunganizi yatuma abayobozi barushaho gukora neza no kwesa imihigo neza, habonetsemo umujyanama watanze icyifuzo cy'uko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari n'Imirenge bajya bahabwa akaruhuko gato mu gihe hatari akazi.

Yagize ati "Niba Gitifu w'Akagari akiri umukobwa ashobora no gutembera hirya y'aho ayobora akanabonana n'abasore bamutereta, abandi na bo bajya gusura imiryango yabo kuko abenshi baracyari bato bafite abana bakeneye kubabona ndetse n'abagore cyangwa abagabo babo na bo barabakeneye."

Ni ikibazo aba Banyamabanga Nshingwabikorwa bakiranye yombi bahita banakoma mu mashyi mu kwerekana ko icyo cyifuzo bagishyigikiye kandi koko bifuza ako karuhuko.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko kwesa imihigo no gukora akazi neza bituruka mu buryo umukozi aba yafashwe neza kandi yishimye.

Yavuze ko n'aba bakozi bemerewe ikiruhuko kandi bajya bagihabwa.

Ati 'Abakozi hari ibyo bagenerwa n'amategeko birimo n'ikiruhuko ariko na none hakaba n'imiterere y'akazi idusaba kuba abantu bajya muri icyo kiruhuko. Ntabwo wafata Gitifu w'Umurenge turi mu gihe cyo kwibuka umubwire ngo jya mu kiruhuko ate abaturage.'

'Mu gihe cy'impera z'umwaka nabwo ntabwo yagenda, baba bakenewe cyane natwe ubwacu. Nko mu kwezi kwa Gatandatu dusoza imihigo nabwo ntibyakunda gusa tugira amezi na bo bazi neza ko biba bishoboka."

Uyu muyobozi yavuze ko hari uburyo ubusanzwe bajya bakoresha buri wese akabona umwanya wo kuruhuka no gusanga umuryango we.

Mbonyumuvunyi yagaragaje ko nka ba Gitifu batatu bafite imirenge yegeranye bitakunda ko bagendera rimwe.

Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa bishimiye kujya bahabwa ikiruhuko

Hari uwagize ati "Buriya ibyo dukora yaba abakora mu nzego z'ibanze cyangwa n'akandi kazi gatandukanye, umuryango wawe ni uwa mbere, rero ubaye ukora ukinjiza umuryango ntugukomeze natwe byazarangira dusenye. Ni ikintu cyiza badukoreye cy'agaciro. Ubu tuzajya dukorera abaturage ariko n'imiryango yacu ibe bamwe mu bo dukorera kuko itumara umuhangayiko [stress] w'akazi."

Undi yavuze ko ubundi buri mukozi agira ikiruhuko ndetse basanzwe bakibona ariko ngo COVID-19 yatanze akazi kenshi n'inshingano nyinshi ku buryo ngo bahawe ikiruhuko ntacyo byaba bitwaye nubwo basabwa gukora bidasanzwe kuko bari mu bihe bidasanzwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko bajya batanga ikiruhuko mu bakozi
Abayobozi batandukanye bagaragaje ko ikiruhuko ku bakozi ba Leta ari ingenzi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-hari-ba-gitifu-bamaze-amezi-atatu-badahabwa-ikiruhuko-cyo-gusura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)