Ni isoko ryatangiye kuvugwa ko rizubakwa mu 2018 rikazubakwa ahasanzwe isoko mu Mujyi wa Rwamagana hagati. Biteganyijwe ko rizaba rigeretse inshuro enye, ritware arenga miliyari 3 Frw.
Ku ikubitiro ryari kubakwa n'abikorera bo mu Karere ka Rwamagana ariko baza kugorwa no gukusanya amafaranga binyuze mu kugurisha imigabane aho imyaka ine ishize hataranaboneka arenze miliyoni 200 Frw.
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko nyuma y'aho bigaragaye ko PSF itari kwihutisha iki gikorwa bahisemo gushaka abandi bafatanyabikorwa bashya babafasha mu kwihutisha uyu mushinga.
Ati 'Ikibazo cy'isoko ni ikibazo kiduhangayikishije cyane nk'ubuyobozi, ariko nibura tunafitiye igisubizo kuko dufite abafatanyabikorwa bari mu byiciro bibiri natwe ba gatatu, hari Akarere, hakaba abafatanyabikorwa n'abikorera bo mu Karere ka Rwamagana."
Mbonyumuvunyi yavuze ko ubundi PSF ya Rwamagana aribo batangiye uyu mushinga bakusanya imigabane y'abantu bifuza gushoramo imari, ubuyobozi bubona ko bitari kwihuta nkuko bubyifuza.
Ati " Twashatse rero abafatanyabikorwa barimo Enabel na RODA n'Akarere tugiye kuzatangira gukora noneho abikorera bazazemo nyuma bamaze kugwiza imigabane imirimo rero yo kuryubaka iratangira vuba aha."
Uyu muyobozi avuga ko kuri ubu bafite amafaranga yo gutangira kuryubaka yavuye muri RODA, mu kigo cy'Ababiligi gishinzwe iterambere,Enabel ndetse n'andi azatangwa n'Akarere.
Mu gice cya kabiri ngo niho hazakoreshwa amafaranga ari gukusanywa na PSF.
Uboyobozi buvuga ko nibura kuri ubu bwamaze gutanga isoko ry'abifuza gupiganira kuryubaka, bukaba bwizeye ko rizatangira kubakwa muri uyu mwaka w'imihigo wa 2021/2022.