Rwandair i Nouakchott: Umusaruro w'Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Mauritania - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Leta ya Kisilamu ya Mauritania rwatangiye ku wa Gatatu, aho yageze muri iki gihugu akakirwa na Perezida Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani.

Umukuru w'Igihugu yakiriwe na mugenzi we, bagirana ibiganiro byagarutse ku bufatanye n'ubuhahirane mu nzego zitandukanye.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, ari na wo munsi wa mbere w'uruzinduko, Perezida Kagame na mugenzi we, Mohamed Ould Ghazouani bayoboye isinywa ry'amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ni amasezerano yashyizweho umukono hagati ya Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane wa Mauritania, Ismail Ould Cheikh Ahmed ndetse n'uw'u Rwanda, Dr Biruta Vincent.

Mu masezerano yasinywe harimo ubufatanye mu by'ingendo zo mu kirere yemerera RwandAir kuzakorera ingendo muri iki gihugu.

Aya masezerano kandi yemerera RwandAir kujya ijyana ikanakura abagenzi muri Mauritania nta nkomyi.

Impande zombi kandi zemeranyije guteza imbere ubutwererane mu bya politiki, ubukungu, imibereho, umuco, ubumenyi n'ikoranabuhanga.

Urwego rw'Igihugu rw'Intangazamakuru muri Mauritania rwatangaje ko u Rwanda na Mauritania kandi bemeranyije imikoranire n'ubufatanye mu bijyanye n'ubucuruzi, inganda, umutekano, ubuhinzi, uburezi, ubwikorezi, uburobyi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Binyuze muri aya masezerano, u Rwanda na Mauritania, byemeranyije guhanahana ubumenyi, amakuru, ubunararibonye ndetse no kugenderanira, intumwa za buri ruhande zikajya zisura urundi.

Impande zombi kandi zemeranyije kujya zitegura inama, amamurikagurisha n'izindi mbuga zizashyirwaho zihuza u Rwanda na Maurtania.

Perezida Kagame kandi yavuye muri Mauritania asuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry'ibihugu bihuriye mu Karere ka G5 Sahel [Collège de Défense du G5 Sahel].

Kuri iri shuri yakiriwe na Minisitiri w'Ingabo, Hanenna Ould Sidi ndetse n'abandi bayobozi bakuru mu nzego za gisirikare.

Perezida Kagame yasobanuriwe imiterere y'iri shuri n'impamvu ryashyizweho hagamijwe kubaka ubushobozi mu bumenyi n'imbaraga z'ingabo zo mu Karere ka G5 Sahel kagizwe n'ibihugu bitanu byiyemeje gufatanya guhashya ikibazo cy'umutekano muke.

Muri uru ruzinduko yasoje kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yari aherekejwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, Minisitiri wa Siporo, Munyagaju Mimosa Aurore, Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo n'abandi.

Perezida Kagame na mugenzi we Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani bakurikiranye isinywa ry'amasezerano atandukanye hagati y'ibihugu byombi
Perezida Kagame mu ruzinduko rwe muri Mauritania yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry'ibihugu bihuriye mu Karere ka G5 Sahel
Perezida Kagame mu ruzinduko rwe muri Mauritania yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry'ibihugu bihuriye mu Karere ka G5 Sahel
Perezida Kagame asobanurirwa imikorere ya Collège de Défense du G5 Sahel
Nyuma y'uruzinduko kuri iri shuri, Perezida Kagame yafashe ifoto y'urwibutso n'abaryigamo ndetse n'abayobozi

Amafoto: Village Urugwiro




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-i-nouakchott-umusaruro-w-uruzinduko-rwa-perezida-kagame-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)