The Newtimes yatangaje ko amakuru yo kugura indege nshya yemejwe na Yvonne Manzi Makolo, uyobora iyi sosiyete y'indege kuva mu 2018.
Ati 'Twamaze gutumiza indege ebyiri.'
Bivugwa ko izi ndege zigamije gufasha RwandAir kongera umubare w'abagenzi itwara cyane cyane mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira inama ya CHOGM izaba muri Kamena uyu mwaka.
Magingo aya, RwandAir ifite indege zirimo Airbus A330 â" 300 imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 274, Airbus A330 â" 200 itwara abantu 244, Boeing 737-800NG enye zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 154 buri imwe, Bombardier Q-400 Next Gen enye buri imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 67.
Hari kandi Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri buri imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 75 na Boeing 737-700NG ebyiri zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 110.
Ku rundi ruhande, iyi sosiyete iri mu biganiro bya nyuma na Qatar Airways bigamije kugura imigabane 49% ya RwandAir.
Kugeza ubu, impande zombi zamaze kumvikana ku bigize amasezerano nubwo ibintu byose bitarashyira ku murongo ngo ashyirweho umukono.
Bivugwa ko icyorezo cya Covid-19 ari cyo cyatumye ibijyanye no kuyashyiraho umukono biba bigenjeje make ahubwo imbaraga zishyirwa mu byatuma ingendo zongera kuzahuka muri ibi bihe by'icyorezo.
Qatar Airways irashaka kwinjira mu buryo bukomeye ku isoko rya Afurika, iribonamo amahirwe akomeye kandi imwe mu nzira zayifasha kuryigarurira byoroshye, ni uko gukorana na RwandAir.
RwandAir igana mu byerekezo 29 mu Burengerazuba, Iburasirazuba, Amajyepfo no muri Afurika yo Hagati, Uburengerazuba bwo Hagati, Aziya n'u Burayi.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-igiye-kugura-indege-ebyiri-nshya