Munyakazi Sadate umenyerewe mu myidagaduro hano mu Rwanda, wanabaye umuyobozi wa ekipe ya Rayon Sport ikunzwe n'abatari bake. kuri iiyi taliki ya 14 Gashyantare, isi yose yizihizaho Umunsi w'abakundana wa Saint Valentin, Yatomoye Umugore mu buryo Budasanzwe abenshi baratungurwa.
Mu butumwa bushimangira Urukundo rw'akataraboneka uyu Mugabo akunda uwo yihebeye, akaba yagaragaje ko ari we Mugore mwiza kurusha abandi ku isi no mu ijuru. ndetse anagaragaza ko ariwe mugore y'ihebeye ufite umutima usumba zahabu.
Ati " Nubwo urwo ngukunda ari urwa buri munsi, buri saha, buri munota, buri segonda, kuri uyu munsi nongeye gushimangira ko ari wowe mugore mwiza kurusha abandi bose mu Isi no mu Ijuru, uri amahitamo ntashidikanyaho, Umugore mwiza, Umu Maman w'Abana banjye ugira Umutima Usumba Zahabu."
Nubwo urwo ngukunda ari urwa buri munsi, buri saha, buri munota, buri segonda, kuri uyu munsi nongeye gushimangira ko ari wowe mugore mwiza kurusha abandi bose mu Isi no mu Ijuru, uri amahitamo ntashidikanyaho, Umugore mwiza, Umu Maman w'Abana banjye ugira Umutima Usumba Zahabu pic.twitter.com/YDXgWMvzeS
â" Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) February 14, 2022
Munyakazi Sadate Yavukiye mu Karere ka Nyanza ahahoze ari muri Komine ya Ntongwe i Busoro, akaba afite abana 5. Uyu mugabo wize ibijyanye n'ubukungu akaminuza mu bwubatsi,apiganira amasoko ya Leta mu bwubatsi nka rwiyemezamirimo.
Sadate wayoboye Rayon Sport yateye imitoma umugore we