Sankara yari yiteze kurekurwa vuba akajya kurongora 'Ihogoza' rye. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nsabimana Callixte alias Sankara yavuze ko Ubushinjacyaha bwamutengushye ntibukore ibyo yumvikanye nabwo ubwo yajyanwaga mu butabera, aho yari yiteze kurekurwa vuba akajya kurongora 'Ihogoza' rye.

Yabivugiye mu iburanisha ry'urubanza areganwamo na Paul Rusesabagina uyobora MRCD/FLN na bagenzi babo 19, bakurikiranweho ibyaha by'iterabwoba.

Sankara wari Umuvugizi wa FLN akaba na Visi Perezida wa Kabiri wa MRCD yakatiwe imyaka 20 y'igifungo muri Nzeri 2021, ajurira asaba kuyigabanyirizwa ikaba itanu mu gihe Ubushinjacyaha bwajuriye bwifuza ko yongerwa ikaba nibura 25.

Ubwo Urukiko rw'Ubujurire rwasubukuraga urwo rubanza kuri uyu wa 2 Gashyantare 2022, humvikanye andi makuru atari yarakomojweho mu maburanisha yabanje yose.

Sankara ugiye kuzuza imyaka 40 y'amavuko yasobanuye ko ababajwe no kuba Ubushinjacyaha buri gusaba ko yongererwa igihano kandi bwaramusezeranyije ko buzamusabira igito gishoboka naramuka abufashije.

Yavuze ko ku wa 17 Gicurasi 2019, we na Me Nkundabarashi Moïse wamwunganiraga (ubu yunganiwe na Me Rugeyo Jean) bahuye n'Ubushinjacyaha Bukuru bwari buhagarariwe na Mutangana Jean Bosco ari kumwe na Ruberwa Bonaventure uri mu Bashinjacyaha bari kuburana na we mu Rukiko.

Icyo gihe ngo ibitero bya FLN byari bikiri ibibazo bikomeye (bitarasobanuka) maze mbere y'uko Sankara ajya mu ibazwa iryo ari ryo ryose Mutangana na Ruberwa baramuganiriza.

Nsabimana Callixte bakunda alias Sankara

Ngo Mutangana yagize ati 'Sankara uracyari muto, uri n'imfubyi. MRCD na FLN
baraturembeje, dufashe natwe tuzagufasha. Tuzagufasha tugusabire igihano gito cyane gishoboka kugira ngo na we usubire mu buzima busanzwe wubake urugo, ushake umugore ukore ubuzima bwawe.'

'Ariko natwe dufashe turengere inyungu z'umutekano w'Igihugu n'iz'ubutabera. Uramutse utabikoze, ibi byaha ukurikiranyweho bifite uburemere bushobora kuba [bwatuma] uhanishwa n'igifungo cya burundu.'

Yaratengushywe…

Sankara yahamije ko nk'umuntu wize amategeko yari azi ko ari ibintu bishoboka, ibyo bamusabye abasezeranya kubikora.

Yavuze ko Ubushinjacyaha bwari bunafite ikibazo ko ashobora kuzagera mu Rukiko akisubiraho ariko ashimangira ko azabikora uko babyifuza na bo bakamufasha akagabanyirizwa igihano nk'uko babimusezeranyije.

Yanenze kuba Ruberwa uzi iby'ubwo bwumvikane ari we uri kumusabira kongererwa igihano.

Ati 'Ari kunsabira gufungwa imyaka 25 ngo nzagwe muri gereza ntarongoye kandi ari we wanyizezaga ko azampa igihano gito kugira ngo nzane 'fiancée' wanjye, Ihogoza ryanjye nari nsize hanze.'

Yabwiye Urukiko ko kuba yakatirwa iyo myaka asabirwa bitaba ari intsinzi y'Ubushinjacyaha ahubwo yaba ari intsinzi ku binangira bakanga gufasha ubutabera bw'u Rwanda kuko baba bazi ko wabufasha, utabufasha ntacyo ubyungukiramo.

Yavuze ko atigeze yungukira mu byo yakoreye Ubutabera akaba ari yo mpamvu yajuriye.

Ati 'Igihano bampaye kiracyari umurengera. Kiracyari icyo hejuru, ntikimpa amahirwe yo gusubira mu muryango Nyarwanda nk'uko twari twarabyumvikanye.'

'Nibura iyo Ubushinjacyaha buba butitambika icyo kugabanyirizwa, bukareka Abacamanza (mu bwisanzure n'ububasha bwanyu) mukaba ari mwebwe mufata umwanzuro.'

Sankara yashimangiye ko ku bw'amasezerano yagiranye n'Ubushinjacyaha bwagombye kuba bumufasha gutakamba kugira ngo imyaka 20 yakatiwe igabanywe.

Perezida w'Inteko Iburanisha, Rukundakuvuga François Regis, yibukije Sankara ko Ubushinjacyaha atari bwo butegeka Urukiko ibyo rukora.

Yakomeje ati 'Murakabyara.'

Ubushinjacyaha bwateye utwatsi iby'ayo masezerano Sankara avuga ko bagiranye, bumusaba kwerekana inyandiko ibihamya.

Yavuze ko batigeze bakora inyandiko yayo ahubwo babyumvikanyeho mu magambo, yereka Urukiko 'urupapuro rwanditswe n'Umushinjacyaha, Ruberwa Bonaventure, nyuma y'iminsi 13 bakoze ayo masezerano, avuga umusaruro wayavuyemo.''

Urwo rupapuro rwanditsweho uko ubuhamya bwa Sankara bwagize uruhare mu kuba hasabwa ko urugo rwa Rusesabagina n'imodoka ye, urwa Munyemana Eric n'urwa Ingabire Marie Claire bisakwa kandi bakabazwa.

Rwifashishijwe ababuranyi baregwa mu Urugereko Rwihariye rw'Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambuka Imbibi ruherereye mu Karere ka Nyanza.

Ku cyo kwemera ibyaha aregwa agatanga n'andi makuru yifashishijwe mu butabera, Ubushinjacyaha bwavuze ko bitahabwa umwihariko kuko hari n'abandi bareganwa bayatanze kandi bose baragabanyirijwe ndetse Urukiko Rukuru rugeza aho rujya mu nsi y'igihano gito giteganya n'Itegeko, ibintu byanajuririwe.

Sankara yeretswe itangazamakuru ku wa 17 Gicurasi 2019 mu gihe isakwa ryakozwe na Polisi y'u Bubiligi mu rugo rwa Rusesabagina ruri i Bruxelles ryakozwe muri uwo mwaka.

Icyo gihe habonywe amakuru yose ajyanye n'uburyo Rusesabagina yakusanyaga, akanatera inkunga ibikorwa bya FLN; yavanywe muri mudasobwa ye na telefoni.

IGIHE

The post Sankara yari yiteze kurekurwa vuba akajya kurongora 'Ihogoza' rye. appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/02/02/sankara-yari-yiteze-kurekurwa-vuba-akajya-kurongora-ihogoza-rye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)