Sena igiye gusuzuma akamaro k'amatsinda y'ubumwe n'ubwiyunge by'Abanyarwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abasenateri bagize Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu batangiye gusura amashyirahamwe n'amatsinda y'ubumwe n'ubwiyunge mu gikorwa cyo kumenya uko ibikorwa byimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda bibafasha kubaka ubumwe bwabo.

Mu byumweru bibiri, Komisiyo iteganya gusura ibikorwa by'amashyirahamwe n'amatsinda y'ubumwe n'ubwiyunge mu turere icumi (10) aho izasura imirenge ibiri muri buri Karere, kugira ngo iganire n'ubuyobozi bwayo, hagamijwe kumenya icyo akora n'icyo afasha mu bumwe n'ubwiyunge, intambwe imaze guterwa, imbogamizi zirimo n'ingamba zihari.

Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu yateguye gusura ibikorwa by'amashyirahamwe n'amatsinda y'ubumwe n'ubwiyunge, kugira ngo ishobore kumva no kumenya byimbitse imikorere n'ibikorwa byayo nyuma yo kuganira n'inzego zitandukanye kuva ku rwego rw'Igihugu kugeza ku nzego z'ibanze muri Gashyantare na Werurwe 2021.

Ibyavuye mu bushashatsi bwa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge [NURC] byerekana intambwe ishimishije ubwiyunge bumaze kugeraho mu Rwanda, aho iyi ntambwe igeze kuri (94.7%) ,ivuye kuri 92.5% mu mwaka wa 2015, mu gihe mu mwaka wa 2010 yari kuri 82.3%.

Igipimo cy'Ubwiyunge mu Banyarwanda [Rwanda Reconciliation Barometer 2020], kigaragaza ko mu myaka itanu ishize [kuva mu 2015, ubwo hakorwaga ubundi bushakashatsi], habayeho kuzamuka ku kigero cya 2.3%. Ku rundi ruhande ariko ngo n'ubwo intambwe yatewe igaragarira buri wese ntabwo abanyarwanda bakwiye kwirara.

Muri rusange ubwiyunge bw'abanyarwanda bubarwa bashingiwe ku nkingi esheshatu zirimo gusobanukirwa amateka, iby'ubu, no gutekereza ejo hazaza h'u Rwanda aho ubushakashatsi bugaragaza ko iyi nkingi iri ku gipimo cya 94.6%.

Hari kandi inkingi ya Ndi Umunyarwanda , aho abanyarwanda bemera Ubwenegihugu, Ibiranga, umuntu n'inshingano ze, aho biri kuri 98.6%.

Sena igiye gusuzuma akamaro k'amatsinda mu bumwe n'ubwiyunge by'Abanyarwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sena-igiye-gusuzuma-akamaro-k-amatsinda-y-ubumwe-n-ubwiyunge-by-abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)