Sintinya umudayimoni cyangwa ibandi – KNC wageneye ubutumwa perezida wa FERWAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'ikipe ya Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yasabye perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier gukora ibikwiriye kugira ngo umupira w'amaguru mu Rwanda utere imbere akitandukanya n'umwanda wose urimo uwigarurira.

KNC uri mu bihano by'imikino 6 n'indi ibiri isubitse kubera ko yerezwe na perezida wa Kiyovu Sports kumusebya, yongeye gushimangirira itangazamakuru ko n'ibihano bye n'ibirangira atazagaruka ku kibuga kugeza umwanda urimo uvuyemo ibintu bigasubira mu murongo.

Ati 'Wigeze umbona ku mukino wa Gasogi? Wigeze umbona ku mukino wa Kiyovu? Nje hano kuko ibyitwa ibya federasiyo byarangiye, nje ku kibuga cya leta, niho ndimo kuganirira n'abanyamakuru nk'umuntu utanga ibitekerezo byanjye nk'umuntu ubyemerewe n'amategeko kugeza igihe wenda federasiyo izisubiraho ikumva ko igomba gukora ibintu biri mu murongo wubaka umupira w'amaguru.'

KNC yakomeje avuga ko mu gihe cyose FERWAFA itarahana umusifuzi wanze igitego cy'iyi kipe ikina na Rayon Sports, ari icyimenyetso kigaragaza ko na federasiyo ibifitemo uruhare.

Ati 'Wigeze wumva federasiyo ihana umusifuzi Saidi watwibye? Bigaragara ko ari ibintu bikorwa na federasiyo ibizi (…) niba bumva ibyo navuze ari amafuti bampane, ibyo mvuga ni ibitekerezo byanjye mpabwa n'itekgeko nshinga, ntabwo umuntu wakora ibintu nka biriya bigayitse nka Saidi kugeza uno munsi nta kintu federasiyo iravugwa idahwanye na we, bigaragara ko ari ibintu baba bateguye neza nk'uko nabivuze.'

'Federasiyo umunsi izavuga ngo Saidi turamuhannye, ntabwo nzarega Saidi muri federasiyo kuko dufite amakuru menshi atandukanye ariko nzamuregera mwebwe muhagarariye ibitekerezo by'abaturage namwe mumushyire imbere mumushinje, wenda abaturage bazamukatira.'

Yavuze kandi ko ibyo Saidi yakoze yari yatumwe bityo ko ari nacyo akeneye kumenya icyo cyabimuteye, ngo nta kintu na kimwe azatinya y'aba amabandi kuko umuntu wese uri mu mafuti nta mbaraga aba afite.

Ati 'Sinshaka kumenya ibya Saidi, Saidi ni nka gitera nshaka kumenya icyabimuteye, ntabwo nzatinya amadayimoni cyangwa amabandi, umuntu wese ufite amafuti nta mbaraga aba afite, ibi ndabisubiramo.'

Yahaye ubutumwa perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier kwitandukanya n'ibibi byose agashyira umupira w'amaguru mu ku murongo.

Ati 'ndaha ubutumwa Olivier [Nizeyimana], uyu munsi wa none reka dukore ibikwiriye twubake umupira, bitari ibyo ntacyo turimo gukora, mushobora kutazakemura ibibazo by'abaturage ariko bikabasanga mu biro aho mwicaye, bikahabatwikira.'

Kakooza Nkuriza Charles ashimangira ko umupira w'u Rwanda ntagikozwe waba uri mu marembera bityo ko atazahwema kuvuga ibyo abona bitagenda neza, ndetse akaba avuga ko ntawuzabimuhanira kuko ari ibitekerezo bye kandi afite uburenganzira bwo kubitanga.

Ngo igihe cyose azaba avuga ukuri ntazarya iminwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sintinya-umudayimoni-cyangwa-ibandi-knc-wageneye-ubutumwa-perezida-wa-ferwafa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)