- I Kibeho hazwi ku rwego mpuzamahanga
Yabibabwiye mu biganiro bagiranye kuri uyu wa 18 Gashyantare 2022, akaba yari yifatanyije na bo mu nama mpuzabikorwa, nk'imboni ya Guverinoma mu Karere ka Nyaruguru.
Mu kiganiro yatanze, yabasabye gukomeza umurimo w'ubukorerabushake biyemeje, bagaharanira ubuzima bwiza bw'abo bayobora.
Yagize ati "Hano i Nyaruguru hari ku nkiko, kandi hari n'imitwe y'ingabo ikomeye. Rimwe ubwo ingabo zari ku rugamba rukomeye n'Abarundi, hari abagize bati tugiye kurwanira u Rwanda, n'ubwo twapfa tugashira, ariko iki gihugu cyacu kibeho."
Yunzemo ati "Ngiyo inkomoko y'izina ryo ku butaka butagatifu Kibeho. Ubu butaka bwaje kuba butagatifu, ariko n'abakurambere bacu bari barabuhaye umugisha ukomeye wo kuvuga ngo twe n'iyo byatuvuna ariko igihugu kibeho, abazaza bazabeho neza. Uwo murage ni na wo Inkotanyi zashimangiye."
Mu guharanira ko igihugu cyabo kibaho kandi kigatera imbere, ba Mudugudu b'i Nyaruguru basabwe kurushaho kugira uruhare mu kubungabunga umutekano n'ubuzima bwiza bw'abo bayobora.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru yagize ati "Turabifuzaho kubanza kumenya ngo mbese mu mudugudu wanjye ni ikihe kibazo kirimo? Kubera iki umwana atagiye kwiga, kuki hari ufite imirire mibi? Hakabaho no kureba uko byakemuka."
Ba Mudugudu bishimiye ibiganiro bahawe, kandi bahigira kuzakora ibyo bifuzwaho batibagiwe no kuba ba bandebereho.
Uwitwa Venuste Ndihokubwayo yagize ati "Ntabwo nasaba abandi kugira isuku iwanjye ntayiharangwa. Sinzabwiriza abaturanyi kugira ingarani nanjye ntayo mfite cyangwa kujyana abana mu ishuri abanjye batajyayo."
Ba Mudugudu banemeranyijwe na Bamporiki ko buri mezi atatu bazajya bareba aho bagejeje besa imihigo bahigiye, hanyuma uwitwaye neza kurusha abandi akabihemberwa inka y'ubumanzi.
Source : https://www.kigalitoday.com/umuco/amateka/article/sobanukirwa-inkomoko-y-izina-kibeho