Tanasha Donna yateze iminsi Diamond na Zuchu bivugwa ko bitegura gukora ubukwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tanasha Donna wahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz banabyaranye umwana w'umuhungu yavuze ko Diamond adashobora gukora ubukwe na Zuchu bivugwa ko bakundana.

Hamaze iminsi muri Tanzania havugwa inkuru z'uko urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Diamond n'umuhanzikazi Zuchu ubarizwa mu nzu itunganya umuziki y'uyu muhanzi ya Wasafi Classic Baby (WCS).

Kuva mu kwezi k'Ukuboza 2021 nibwo inkuru z'uko aba bakundana zatangiye kuvugwa, ndetse amakuru avuga ko bazakora ubukwe tariki ya 14 Gashyantare 2022 ku munsi w'abakundana. gusa Zuchu we yagiye abihakana avuga ko atari mu rukundo na Diamond kandi amwubaha nk'umukoresha we.

Kuva byatangira kuvugwa, ababyaranye na Diamond Platnumz yaba Zari, Tanasha na Hamisa Mobetto baracecetse bari baranze kugira icyo bavuga.

Ikinyamakuru Global Publishers, cyatangaje ko nyuma yo guhatirizwa cyane ngo agire icyo avuga kuri ubu bukwe burimo kuvugwa, maze mu magambo make, Tanasha Donna agira ati 'sintekereza ko bizabaho.'

Abarimo nyina wa Diamond, umuhanzi Rayvanny ni bamwe mubakomeje gushyushya inkuru y'urukundo rwa Dimond na Zuchu.

Hamaze iminsi havugwa ikibazo cy'urukundo hagati ya Diamond na Zuchu
Tanasha avuga ko atabona Zuchu na Diamond bakora ubukwe



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tanasha-donna-yateze-iminsi-diamond-na-zuchu-bivugwa-ko-bitegura-gukora-ubukwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)