Byabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Gashyantare 2022, ku cyicaro cya Techno Market mu Karere ka Nyarugenge.
Umuyobozi Mukuru wa Techno Market, Mukeshimana Japhet, yatangaje ko bishimiye kugira uruhare muri Tour du Rwanda 2022.
Yavuze ko ari ishema kuri Techno Market mu gutanga umusanzu wayo mu iterambere ry'igihugu binyuze mu mikino.
Ati 'Tunejejwe no kuba twongeye kugira amahirwe yo kwitabira Tour du Rwanda ku nshuro ya gatatu nk'abafatanyabikorwa bayo.'
'Tuzagira uruhare muri yo binyuze muri serivisi n'ibikorwa dukora ndetse bizadufasha kumenyekanisha ibikorwa byacu nk'inyungu ikomeye dufite mu gushyigikira iki gikorwa.'
Visi Perezida wa kabiri wa FERWACY, Nkuranga Alphonse, yavuze ko igihe bamaze bakorana na Techno Market, byatanze umusaruro.
Nkuranga yatangaje ko amasezerano bari basanzwe bagirana yakuze, bikaba byerekana ubufatanyabikorwa bwiza.
Techno Market imenyereweho gukora bimwe mu byapa, imitaka, udupapuro (etiquettes) tw'amacupa, ingofero n'ibindi bitandukanye byifashishwa muri Tour du Rwanda.
Tour du Rwanda iteganijwe kuba ku nshuro yayo ya 14 ku wa 20-27 Gashyantare 2022. Izitabirwa n'amakipe 19 harimo amakipe atatu y'ibihugu.
Amafoto: Shumbusho Djasiri