Tsindira igihembo cya ku mukin... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukino uba uhanzwe amaso n'Abanyarwanda benshi ndetse no mu karere hose, uzatangira saa Cyenda n'igice z'umugoroba (15h30') ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umunyamahirwe utanga abandi kuvuga umusaruro uzava muri uyu mukino aratsindira ibihembo bishimishije Inyarwanda.com yabashyiriyeho binyuze muri Sports Room n'umuterankunga mukuru 'Noneho Events'.

Gutsindira ibi bihembo, umufana cyangwa umukunzi wa siporo arasabwa kuvuga ikipe itsinda hagati ya Rayon Sports na APR FC ndetse akanavuga umubare w'ibitego amakipe atsindana.

Biroroshye, ukimara kubona iyi nkuru urajya ahagenewe kwandikwa ibitekerezo (Comments) uvuge uko umukino uzarangira. Umufana cyangwa undi mukunzi wa siporo arasabwa gukoresha amazina ari ku Irangamuntu ye.

Iki gikorwa kirabera gusa ku rubuga rwa InyaRwanda.com, ni ukuvuga ko ibitekerezo biri buhabwe agaciro ni ibiri butangwe munsi y'iyi nkuru (Ntabwo turi bubariremo ibyo ku mbuga nkoranyambaga zacu). Uwatsinze azatangazwa umukino umaze kurangira.

Kugerageza amahirwe yo gutsindira ibi bihembo, abafana cyangwa abakunzi ba siporo barashishikarizwa kubikora mbere ya saa cyenda n'igice zo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, kuko ari bwo bizafungwa, hagategerezwa iminota 90 y'umukino amakipe akisobanura.

Aya makipe agiye guhura nta n'imwe ifite ibibazo by'abakinnyi bafite imvune nshya, ndetse amakipe yombi ahagaze neza, aho buri kipe yatsinze umukino iheruka gukina muri shampiyona.

APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 40, ikaba irusha Rayon Sports ya gatatu amanota 8.

Tsindira igihembo cya Inyarwanda.com ku mukino wa Rayon Sports na APR FC



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114901/tsindira-igihembo-cya-inyarwandacom-ku-mukino-wa-rayon-sports-na-apr-fc-114901.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)