Tumaini Byinshi wamamaye mu ndirimbo 'Abafite... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibitaramo yise 'Ikimenyetso Tour', akaba azabitangirira muri Leta ya Arizona mu mijyi ibiri. Yavuze ko yabanje gufata umwanya asengera iri vugabutumwa agiye gukora. Uyu muramyi yatangaje ko impamvu yateguye ibi bitaramo ari ukubera ubusabe bwinshi yakiriye bw'abantu bifuza ko abataramira, asanga ibyaba byiza ari uko ategura ibi bitaramo kugira ngo abagerereho rimwe kuko ubusabe bwari bwinshi kandi ba nyirabwo bari muri Leta zitanzukanye muri USA.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Tumaini Byinshi yagize ati "Impamvu nateguye iyi tour mu by'ukuri natangiye umuziki numva nkwiye gushyira hanze ibindimo ariko nta mugambi munini nari mfite mu muziki cyane ko nari mfite n'ibindi mpugiyemo. Ariko uko ngenda nshyira hanze ibihangano nkabona abantu babyakiriye neza ndetse ntangira kwakira ubutumire butandukanye haba ari mu bitaramo ndetse no mu nsengero ku buryo ntanabona umwanya wo kubyitabira byose;

Aho nabashije kwitabira hose bangaragarije urukundo rutangaje ndetse nsanga indirimbo zanjye zizwi na buri wese; nkurikije rero ubwo busabe bw'abantu batandukanye nabonye ntazabishobora, ntekereza uburyo bwo gukora ibitaramo rusange bihuriza abantu benshi hamwe. Narabisengeye umutima unyemeza ko hari icyo kwiye gukora. Hamwe na team imfasha gutegura, twemeza ko dukora 'IKIMENYETSO TOUR' tuzakora mu ma leta atandukanye".


Tumaini Byinshi ari mu baramyi bakunzwe bihebuje muri Diaspora nyarwanda

Tumaini yavuze ko ibi bitaramo agiye kubitangirira muri Leta ya Arizona mu mijyi ibiri muri uku kwezi kwa Gashyantare. Ati "Tour yatangiriye muri state ya Arizona aho ibitaramo bizabera mu mijyi ibiri minini yaho, ariyo Tucson tariki ya 26/02/2022 na Phoenix tariki ya 27/02/2022. Iyi Tour izakomeza n'ahandi hatandukanye tuzagenda tubamenyesha. Abakozi b'Imana tuzabana muri Arizona ni Bienven Kayira, Nice Ndatabaye na Gentil Bigizi. Tuzaba turi kumwe na Band igizwe n'abacuranzi ndetse n'abaririmbyi beza".

Tumaini Byinshi ni umuramyi w'umuhanga ufite igikundiro cyinshi mu muziki acyesha indirimbo ye yise 'Abafite ikimenyetso'. Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo yatumbagije ubwamamare bwe, hari abantu babanje gukeka ko ari indirimbo ya Israel Mbonyi bitewe n'uburyo imyandikire yayo yenda kumera nk'iy'indirimbo za Mbonyi ndetse n'ijwi rya Tumaini hari ukuntu ryenda kumera nk'irya Mbonyi. Nyuma yayo, Tumaini yakoze izindi nazo zakunzwe zirimo; 'Nafashe umwanzuro', 'Intsinzi', 'Tuza waremewe', 'Aracyakora' aherutse gukorana na Gentil Misigaro, n'izindi. 

INKURU WASOMA: Tumaini Byinshi na Gentil Misigaro bakoranye indirimbo 'Aracyakora' yishimiwe na benshi barimo Israel Mbonyi


Tumaini Byinshi yamamaye mu ndirimbo 'Abafite ikimenyetso'


Tumaini Byinshi yateguye ibitaramo bizenguruka Amerika


Ibitaramo 'Ikimenyetso Tour' bizatangirira muri Arizona; amatike yatangiye kugurishwa aho kuyigura mbere y'igitaramo ari amadorali 25, abazayagurira ku muryango bazishyura amadorali 30 naho mu myanya y'icyubahiro itike iragura amadorali 50

REBA HANO INDIRIMBO 'ARACYAKORA' YA TUMAINI BYINSHI FT GENTIL MISIGARO


REBA HANO INDIRIMBO 'ABAFITE IKIMENYETSO' YA TUMAINI BYINSHI YITIRIWE IBI BITARAMO BIZENGURUKA AMERIKA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114187/tumaini-byinshi-wamamaye-mu-ndirimbo-abafite-ikimenyetso-agiye-gukora-ibitaramo-ikimenyets-114187.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)