Twitege gutungurana? 3 bashobora kuvamo 2 bakomeza muri Miss Rwanda batanyuze imbere y'akanama nkemurampaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi nibwo hamenyekana abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero wa nyuma wa Miss Rwanda, abakobwa 2 bakaba bari buze gukomeza bidasabye kunyura imbere y'akanama nkemurampaka ahubwo babikesha amajwi bagize.

Abakobwa 70 nibo batoranyijwe mu Ntara n'Umujyi wa Kigali kujya mu ijonjora ryo guhatanira kujya mu bakobwa 20 bajya mu mwiherero.

Muri aba bakobwa 20 bagomba gutoranywa, babiri bagomba gukomeza babikesha amajwi bagize, ni ukuvuga abagize amajwi menshi kurusha abandi, ni mu gihe abandi 18 bari butangazwe bishingiye kuko bitwaye imbere y'akanama nkemurampaka ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022 ni mu gihe umwiherero wo uzatangira ku munsi w'ejo ku Cyumweru.

Abakobwa 3 nibo bari imbere y'abandi ndetse akaba ari nabo bafite amahirwe yo kuzakuvamo 2 bakomeza kubera ko batowe cyane kuko mu gihe habura amasaha make ngo gutora birangire, bo bamaze kwanikira bagenzi babo.

Ruzindana Kelia ni we uyoboye abandi mu majwi aho ubu afite amajwi 76,063 by'abamaze kumutora, umukurikiye ni Nshuti Muheto Divine umaze gutorwa n'abantu 72,975 ni mu gihe uwa gatatu ari Mutabazi Isingizwe Sabine, we amaze gutorwa n'abantu 71,119.

Ruzindana Kelia ni we uyobo abandi mu majwi
Asa n'uwamaze gukomeza
Muheto Nshuti Divine ni we wa kabiri mu majwi
Muheto na we afite amahirwe yo gukomeza bidasabye akanama nkemurampaka
Sabine nubwo ari uwa 3 mu majwi ariko biramusaba gukora ibisa n'ibitangaza



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/twitege-gutungurana-3-bashobora-kuvamo-2-bakomeza-muri-miss-rwanda-batanyuze-imbere-y-akanama-nkemurampaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)