U Burusiya bwatangije intambara yeruye kuri Ukraine #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihugu bikikije Ukraine biri mu muryango wo kurwanyiriza umwanzi hamwe, OTAN, byoherejwemo Ingabo zo guhangana n'u Burusiya mu gihe bwaramuka buteye Ukraine, harimo n'abasirikare barenga ibihumbi bitandatu ba Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Putin yasabye ingabo za Ukraine gushyira intwaro hasi bitaraba bibi cyane, ndetse abwira abazitambika ibitero by'u Burusiya bose ko bazabona ishyano ryihuse, ry'ako kanya.

Yagize ati "Nafashe icyemezo cy'ibikorwa bya gisirikare, icyo nshaka si ugufata ubutaka bwa Ukraine ahubwo ni ukwambura intwaro ingabo zayo. Icyo nabasaba ni ugushyira intwaro hasi, kandi niharamuka hagize uwitambika imbere arahura n'ingaruka atigeze abona na rimwe z'ako kanya".

Ibi bitero byahereye mu mijyi yo mu burasirazuba bwa Ukraine, birimo kugenda bisatira Umurwa Mukuru Kiev, ndetse ngo hari n'ibisasu bya rutura (big bang) bimaze kuhagwa nk'uko bitangazwa na Televiziyo y'Abanyamerika CNN.

U Burusiya buvuga ko ibi bwabikoze bitewe n'uko Intara ya Ukraine yitwa Donbass, ihana urubibe n'u Burusiya, ibangamiwe bikomeye n'ibikorwa bya gisirikare by'ubwicanyi ku baturage ba Ukraine bishobora kwitwa Jenoside.

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ijambo rito ribanziriza iryo aza kuvuga ku manywa yo kuri uyu wa Kane, ko abaturage ba Ukraine barimo kwicirwa muri ibyo bitero bazabazwa u Burusiya.

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye (UN), Antonio Guteres na we yasabye Perezida Putin guhagarika ibyo bitero agashyira imbere amahoro.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/u-burusiya-bwatangije-intambara-yeruye-kuri-ukraine

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)