Mu ijoro ry'uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, Sherrie Silver yasohoye amashusho n'amafoto amugaragaza ari kuri iki kubambano yubakiwe. Avuga ko 'London isanzwe ifite ibibumbano byinshi by'inyamaswa kurusha iby'abagore, ariko aka kanya ubu hari ikibumbano cyane i London.'
Uyu mukobwa uheruka mu Rwanda, yakomeje avuga ko atewe ishema no kuba Umunyafurika kandi 'nifuza gukomeza guhagararira uyu mugabane igihe cyose nzabishobozwa.'
Iki kibumbano cyanditseho amazina ya Sherrie Silver nk'umubyinnyi mwiza. Amafoto yasohotse amugaragaza yacyifotorejeho ateze amaboko bihura neza n'uburyo abahanga mu kugishushanya babikoze.
Sherrie Silver asanzwe ari Ambasaderi w'ikigega Mpuzamahanga cy'iterambere ry'ubuhinzi, IFAD.
IFAD, ni ikigega cy'umuryango w'abibumbye (United Nations) cyigamije kurwanya ubukene, inzara mu byaro by'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.
Sherrie ni umunyarwandakazi akaba n'umubyinnyi wabigize umwuga. Yarushijeho guhangwa ijisho n'isi yose biturutse ku kuba ari we watunganyije akanayobora imbyino zo mu ndirimbo ya Childish Gambino yitwa 'This Is America' yatwaye ibihembo 4 muri Grammy Awards.
Uyu mukobwa umaze imyaka 21 atuye mu Bwongereza ariko yavukiye mu Rwanda mu Karere ka Huye ku babyeyi b'abanyarwanda ndetse ntahwema kugaragaza ko atewe ishema no kuba akomoka mu rwa Gasabo.
ÂSherrie Silver yashimye ubuyobozi bw'Umujyi wa London bwamuzirikanyeÂ
Sherrie Silver yubakiwe ikumbano i London
Sherrie Silver yishimiye ikibumbano yubakiwe avuga ko azaharanira gukomeza guhagararira Afurika uko azabishobozwa