U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu byemeranyije ubufatanye mu bya politiki - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya masezerano yasinyiwe i Dubai mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Gashyantare 2022, aho u Rwanda rwitabiriye Imurika Mpuzamahanga rya Dubai Expo.

Mu isinywa ry'aya masezerano, u Rwanda rwari ruhagarariwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.

Ni mu gihe UAE yari ihagarariwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Sheikh Shakhbout Nahyan Al Nahyan.

Ibihugu byombi byemeranyije ubufatanye n'imikoranire mu bijyanye n'ubujyanama mu bya politiki nk'uko byatangajwe na Minisiteri z'Ububanyi n'Amahanga ku mpande zombi.

Umuhango wo gusinya amasezerano ku mpande zombi kandi witabirwe na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano n'ubufatanye mu nzego zirimo uburezi aho nko mu 2002 Umuryango Al Maktoun Foundation, wafashishe ibigo by'amashuri birimo Hamdan Bin Rashid Al Maktoum Girls Secondary School for Sciences giherereye i Muhanga na Hamdan Bin Rachid Kimisange Secondary School kiri muri Kigali.

Hatanzwe n'amahirwe atandukanye ku banyeshyuri b'Abanyarwanda bajya kwiga muri ibi bihugu bigize UAE, aho mu 2018 hagiye 20 naho mu 2019 hagenda 10.

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu kandi bifatanye mu bindi birimo ishoramari, ubucuruzi, ubukerarugendo no gutwara abantu n'ibintu mu kirere.

U Rwanda kandi ni kimwe mu bihugu 192 byitabiriye iri murikagurisha ryatangiye tariki 1 Ukwakira 2021 rikaba rizasozwa ku wa 31 Werurwe 2022 mu Mujyi wa Dubai.

Prof Nshuti Manasseh ubwo yashyiraga umukono ku masezerano
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane muri UAE, Sheikh Shakhbout Nahyan Al Nahyan ashyira umukono kuri aya masezerano
U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu byemeranyije ubufatanye mu bya politiki
Abayobozi ku mpande zombi bagiranye ibiganiro nyuma y'isinywa ry'amasezerano
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda w'u Rwanda yitabiriye umuhango w'isinywa ry'amasezerano hagati y'u Rwanda na UAE
Prof Nshuti Manasseh yahagarariye u Rwanda mu isinywa ry'amasezerano hagati yarwo na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu

Amafoto: Mucyo Serge




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-leta-zunze-ubumwe-z-abarabu-byemeranyije-ubufatanye-mu-bya-politiki

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)