U Rwanda na RDC baganiriye ku buryo Jeto zakongera gukoreshwa ku bambuka umupaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Bifuza ko umupaka wakongera gukora nka mbere
Bifuza ko umupaka wakongera gukora nka mbere

Inama yahuje inzego zikora ku mipaka n'abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bagaragarijwe ko kuba hakoreshwa Laisser passer hari abacuruzi baciriritse bikumira, kuko bitaborohera kubona amafaranga igura no kwipimisha buri byumweru bibiri, nk'uko n'abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka babisabwa.

Kuva tariki 14 Werurwe 2020, ingendo zambukiranya imipaka hakoreshejwe irangamuntu zarahagaze mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, icyakora ubucuruzi bwakomeje gukorwa hakoreshwa amatsinda y'abantu bajyana ibicuruzwa bakagurishiriza abandi, ariko nabyo byagize ingaruka ku bucuruzi kuko habayemo uburiganya n'ubwambuzi kuri bamwe bitwaje ko ibiciro byaguye kandi ngo bitabayeho, abandi bakavuga ko ibicuruzwa byangiritse.

N'ubwo ibihugu byombi byakomeje kungurana ibitekerezo ku byakorwa mu korohereza ubucuruzi, abacuruzi bemerewe gukoresha Laisser passer no kwipimisha buri byumweru bibiri ariko nabwo byorohereza abantu batarenze 3,000 ku munsi, mu gihe umupaka wari usanzwe ukoreshwa n'abantu ibihumbi 50 ku munsi.

Mu gihe icyorezo cya Covid-19 kirimo kugabanuka, abaturage banyotewe kongera gukoresha irangamuntu kuko ari yo ituma babona jeto, bakongera gusabana no gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka nta nkomyi.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko biri mu nzira kuko ku ruhande rw'u Rwanda byamaze gutegurwa, bakaba bategereje ku ruhande rwa Congo.

Agira ati 'Ni umwanzuro wadushimishije kugira ngo ufashe abaturage bacu gukomeza guhahirana, ku ruhande rw'u Rwanda byamaze gutegurwa dutegereje ko ku ruhande rw'abaturanyi birangira kandi nabo biri hafi.'

N'ubwo umuyobozi w'Akarere ka Rubavu adatangaza itariki kwambuka umupaka bishobora gutangira, avuga ko bitari kure kuko ikarita (Jeto) za Congo zizaba nazo zikoranye ikoranabuhanga.

Abava mu Rwanda bemerewe gukoresha jeto mu gihe bizaba bitangiye, ni abo mu mirenge y'Akarere ka Rubavu ikora ku mupaka.

Kimwe mu bibazo abitabiriye inama bavuye mu mujyi wa Goma bagaragaje, ni uburyo u Rwanda rukumira bimwe mu bicuruzwa biva muri Congo harimo ibinyobwa bya Vitalo, Amamesa n'ibindi, ariko ubuyobozi bw'u Rwanda buvuga ko ibyo bicuruzwa byemewe mu Rwanda, hagendewe ku rutonde rw'ibicuruzwa byemejwe hagati y'ibihugu byombi.

Inzero zishinzwe ubucuruzi ku mpande za Congo n'u Rwanda zemeje ibicuruzwa 106, bigomba kwambuka bisonewe imisoro, icyakora hategerejwe inama y'Abaminisitiri bafite mu nshingano ubucuruzi, kugira ngo bemeze amasezerano kuri ibyo bicuruzwa.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-rwanda-na-rdc-baganiriye-ku-buryo-jeto-zakongera-gukoreshwa-ku-bambuka-umupaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)