U Rwanda rwatangije ukwezi kwahariwe umuco mu mashuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uku kwezi kwatangijwe ku mugaragaro n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard. Ni igikorwa cyabereye mu Ishuri ryisumbuye rya Lycée Notre Dame de Cîteaux, kuri uyu wa 2 Gashyantare 2022

Bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri uku kwezi ni ukwigisha abanyeshuri indangagaciro enye fatizo z'umuco Nyarwanda zirimo gukunda igihugu, ubumwe, ubupfura n'umurimo, aho buri munsi bazajya bazirikana imwe muri izi, bigishwe za kirazira n'amateka y'u Rwanda ndetse bakore n'ibitaramo bya Kinyarwanda.

Twagirayezu yavuze ko ikigamijwe ahanini ari ugufasha abanyeshuri kuzirikana umuco w'Abanyarwanda kuko ari wo ubahuza.

Ati 'Uku kwezi kuzafasha abanyeshuri kuzirikana ko icya mbere ari Abanyarwanda, noneho ibindi byose twiga mu mashuri, ari ubumenyi ari ikoranabuhanga n'ibindi bifata ku Bunyarwanda.'

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, witabiriye igikorwa nk'iki muri Groupe Scolaire Kampanga mu Karere ka Musanze, yasabye abarezi gushyira imbere umuco w'u Rwanda mu byo bigisha kuruta ibindi.

Ati 'Abarezi bo mu gihugu hose ni ababyeyi, ni amizero y'iki gihugu kuko bafite ubukungu bw'u Rwanda, ari bwo bana b'u Rwanda, turabasaba ko mu byo bakora byose basasira u Rwanda, bakarubanza. Nibamara kurubatamika na siyansi izemera n'ibindi byose bazashaka kurenzaho bizemera.'

Mukamisha Gaju Divine Chloé wiga mu mwaka wa Gatandatu w'Amashuri Yisumbuye muri LNDC yavuze ko imbogamizi bahuraga na zo zigatuma batikamaza umuco Nyarwanda yizeye ko zigiye gukemuka.

Ati 'Ntabwo ubusanzwe tubona igihe kirekire cyo kwiga ibyerekeye umuco Nyarwanda kuko tumara umwanya munini twiga ibijyanye na siyansi ariko twizeye ko igihe gito twabonaga kigiye kongerwa bitewe n'uko turi mu kwezi k'umuco.'

Umwarimu wigisha Ikinyarwanda muri iri shuri, Ndayisaba Innocent, yasabye ko muri uku kwezi k'umuco Minisiteri y'Uburezi yabafasha gukemura ibibazo bikigaragara mu myigishirize y'Ikinyarwanda birimo ibitabo bike, amasaha make n'abarimu bakigisha batabifitiye ubushobozi.

Uku kwezi k'umuco biteganyijwe ko kuzakorerwa mu mashuri yose kuva ku yisumbuye kumanura, aho nyuma yako buri shuri rizajya rigira umunsi umwe mu kwezi wo kuzirikana Umuco Nyarwanda.

Ukwezi k'Umuco mu mashuri kwatangijwe ku mugaragaro n'Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard
Abanyeshuri bazajya bigishwa indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda buri munsi mu gihe cy'ukwezi
Mukamisha yavuze ko ukwezi k'umuco kuzabafasha kurushaho kumenya Umuco Nyarwanda kuko ubusanzwe bagiraga igihe gito cyo kuwiga
Ndayisaba wigisha Ikinyarwanda muri Lycée Notre Dame de Cîteaux yasabye ko imyigishirize y'ururimi rw'Ikinyarwanda yashyirwamo ingufu
Nyuma y'uku kwezi amashuri azajya afata umunsi umwe mu kwezi wo kuzirikana umuco Nyarwanda
Uku kwezi kwatangirijwe muri Lycée Notre Dame de Cîteaux muri Kigali
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yatangije ukwezi k'umuco mu Ishuri rya Kampanga mu Karere ka Musanze
Yasabye abarezi gutamika abana u Rwanda

Amafoto ya IGIHE: Shumbusho Djasiri

Andi: MyCulture




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwatangije-ukwezi-kwahariwe-umuco-mu-mashuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)