Amb. Vrooman yari amaze hafi imyaka ine mu Rwanda. Muri Nyakanga 2021 nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko yagizwe Ambasaderi muri Mozambique.
Ku wa 24 Mutarama ni bwo Perezida Paul Kagame yamusezeyeho mu muhango wari witabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Mu gihe yari amaze mu Rwanda, Peter Hendrick Vrooman yari amaze gukundwa n'umubare munini w'Abanyarwanda bitewe n'uburyo yabisanishagaho cyane.
Mu butumwa bwa video yanyujije kuri twitter kuri uyu wa Kane, Peter Vrooman yavuze ko igihe kigeze ngo asezere ku Banyarwanda.
Akoresheje Ikinyarwanda, ururimi yihatiye kumenya, yagize ati 'Byari iby'icyubahiro gikomeye kuba Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda. Ikinyarwanda cyamfashije kurushaho kumenya abaturage n'umuco w'u Rwanda.'
Yahimiye USAID na REB kuba barashoboye kugeza ku bana b'Abanyarwanda ibitabo bigera kuri miliyoni birimo ibifasha abatabona ndetse n'inkoranyamagambo y'ururimi rw'amarenga.
Yashimye kandi ubufatanye bw'Abanyamerika n'Abanyarwanda mu nzego zitandukanye nk'ubuzima, ishoramari n'ubucuruzi.
Yakomeje agira ati 'Twageze kuri byinshi mu rwego rw'ubuzima rusange. Urugero mu kurwanya Sida, gukumira Ebola no gukingira coronavirus. Twese hamwe twakoranye umwete mu gushinga urugaga rw'abacuruzi b'Abanyamerika n'Abanyarwanda kugira ngo duteze imbere ubucuruzi n'ishoramari rya Amerika n'u Rwanda.'
Mu byo azakumbura yavuzemo ibirunga bine yazamutse n'ingagi zo mu misozi harimo iyo yise 'intarutwa' mu muhango wo kwita izina wabaye mu 2018.
Ku wa 6 Mata 2018 ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera Peter H. Vrooman, guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yari asimbuye Erica Barks-Ruggles wari kuri uyu mwanya kuva mu 2014.
Friends: After nearly four years, the time has come for me to say goodbye (Murabeho) to the people of Rwanda. It has been a great honor to serve as U.S. Ambassador to Rwanda. https://t.co/seJNqXRliP
â" Ambassador Peter H. Vrooman (@USAmbRwanda) February 10, 2022