#Ubutwari2022: Perezida Kagame yabwiye urubyi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Gashyantare 2022 hazirikanwa ku nshuro ya 28 Intwari zitangiye u Rwanda.

Perezida Kagame ati 'Umunsi Mwiza w'Intwari! Turazirikana ubuzima bw'intwari z'u Rwanda; abagabo n'abagore bitanze ngo dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu.'

Umukuru w'Igihugu yakomeje avuga ko 'Ibi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere igihugu cyacu.'

Yabwiye urubyiruko ko ari bo bahanzwe amaso ku bungabunga uwo murage w'Ubutwari. Ati 'Rubyiruko rwacu: tubahanze amaso ngo mukomeze kubungabunga uwo murage w'ubunyarwanda buzira kuzima.'

Perezida Kagame yatangaje ubu butumwa bwo kuri uyu munsi w'Intwari nyuma y'uko we na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku kimenyetso cy'ubutwari ku Gicumbi cy'Intwari i Remera.

Nyuma yo gushyira indabo ku kimenyetso cy'ubutwari, hafashwe umunota wo kuzirikana Intwari z'Igihugu zatabarutse.

Buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare, u Rwanda rwizihiza umunsi wahariwe intwari zitangiye igihugu.

Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 28 ku nsanganyamatsiko igira iti 'Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu.'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114076/ubutwari2022-perezida-kagame-yabwiye-urubyiruko-ko-ruhanzwe-amaso-mu-kubungabunga-umurage--114076.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)