#Ubutwari2022: "Twese turi Abanyarwanda" Inte... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitero cyagabwe guhera saa mbiri z'umugoroba ubwo abanyeshuri barimo gusubiramo amasomo. Umucengezi winjiye mu ishuri ry'uwa gatandatu yabanje kubabaza niba bamuzi: 'Est ce que vous me connaissez?' akomeza abasaba kwitandukanya ati: 'Vuba vuba mwivangure Abahutu ukwabo, Abatutsi ukwabo'. Abanyeshuri barasubiza ngo: 'Nta muhutu, nta mututsi twese turi Abanyarwanda'. Yahise atangira kubarasa atarobanuye. Muri iryo shuri hishwemo BIZIMANA Sylvestre, MUJAWAMAHORO Chantal na MUKAMBARAGA Beatrice.

Bamaze kwica bamwe no gukomeretsa abandi, bo mu wa gatandatu, bagiye mu ishuri ry'umwaka wa gatanu rikurikirana n'iry'umwaka wa gatandatu muri icyo kigo. Mbere y'uko iryo shuri riterwa, abanyeshuri bumvise urusasu ruvuga, babanza kugira ngo ni Ingabo z'u Rwanda zoza imbunda. Uwitwa Sibomana Ananie asohoka kureba kuko yumvaga bidasanzwe. Abona abantu basohoka mu ishuri ry'uwa gatandatu. Abwira bagenzi be ati 'ayo masasu si ay'abasirikari'. 

Ako kanya Abacengezi baba barinjiye. Uw'imbunda yinjiye avuga ati: 'Est-ce que vous me connaissez ? (Ese muranzi)'? Bamwe bati " Non ". Ati: 'Vous allez me voir' (Mugiye kumbona), Abahutu ukwabo, Abatutsi ukwabo. Mwadukuye i Masisi (aho abacengezi benshi baturukaga mu majyaruguru ya Kivu ho muri Kongo) nabi, ubu mugiye kutubona'. Umwe mu banyeshuri aravuga ati: 'twese turiAbanyarwanda'; Abanyeshuri bahise baryama hasi. Umucengezi yasubiyemo ya magambo, maze arakomeza ati: 'ntimubishaka? Noneho ngiye kubyikorera'.

Yahise afata Mukarutwaza Séraphine ati 'dore umututsi wa mbere twamubonye. Wowe twahoze tukubona kare'. Koko uwo Mukarutwaza Séraphine yari yiriwe ku muhanda ategeye imodoka umuvandimwe we wari waje kumusura. Haza ufite inkota ati 'tega umutwe neza'. Ubwo bahise bamurasa arapfa. Benimana Hélène nawe wigaga mu wa gatanu nibwo yishwe. 

Igihe abacengezi batera mu ishuri ry'uwa gatanu, yamenye umwe muri bo. Ubwo yarahagurutse amufata mu nda, undi abura uko amurasa. Bigeze aho aramurasa mu gihe Benimana Hélène yamubazaga ngo 'nawe nzi ni wowe ugiye kunyica?'. Biba iby'ubusa, aramwica. Undi bishe ni Ndemeye Valens wahoze ari umusirikari wa APR asubizwa mu ishuri. Yari yagerageje kubarwanya. Ubwo abanyeshuli barasohotse, abacengezi bagenda babatera za 'grenades', bamwe bakabahusha.

Abanyeshuri bari muri ayo mashuri yombi igihe igitero cyabaga, ari abishwe, abazize ingaruka z'igitero n'abakiriho bose bashyizwe mu Ntwari z'u Rwanda mu cyiciro cy'Imena. Abakiriho kuri ubu bibumbiye muri asosiyasiyo KOMEZUBUTWARI.

Uru ni urutonde rw'abemejwe nk'Intwari z'Imena z'i Nyange:


Mu bihe bisanzwe, kuri iyi tariki, ku bufatanye n'Akarere ka Ngororero iri shuri riherereyemo, Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidari n'Impeta by'Ishimwe rutegura umuhango wo kuzirikana Intwari z'Imena z'i Nyange. CHENO irasaba abanyarwanda bose, gukomeza kuzirikana isano ibahuza nk'Abanyarwanda ari na ko buri wese akomeza umurongo mwiza watanzwe n'izi Ntwari wo "gushyira hamwe nk'Abanyarwanda twita ku isuku n'izindi nama duhabwa mu kwirinda no kurinda bagenzi bacu iki cyorezo". Ni ku nshuro ya 28 u Rwanda rwizihiza umunsi w'intwari, insanganyamatsiko y'uyu mwaka wa 2022 ikaga igira iti "Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu".

Inzego z'Intwari z'u Rwanda


Src: Cheno.gov.rw



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114047/ubutwari2022-twese-turi-abanyarwanda-intero-yabaye-intandaro-yo-kuraswa-kwabanyeshuri-bi-n-114047.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)