Ubwiza bw'u Rwanda bukomeje kureshya ibihangange, umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero ndetse n'inyarubuga za Arsenal Robert Pires, David Seaman na Ray Parlour bari mu Rwagasabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'iki cyumweru zisize mu Rwanda hari ibyamamare mu mupira w'amaguru byo ku rwego rw'Isi, baje mu ruzinduko rugamije kuzamura umupira w'amaguru uhereye mu bakiri bato ndetse no kuzamura urwego rw'ubumenyi rw'abatoza b'abanyarwanda, abandi baje gutembere ibice bitandukanye by'igihugu.

Bakero akigera mu Rwanda

umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero, yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa gandatu, akigera ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, Nizeyimana Olivier ndetse n'umuyobozi ushinzwe amarushanwa Nkusi Edmond.

Nk'uko byatangajwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, batangaje ko umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Maria Bakero ari mu Rwanda mu gihe cy'iminsi 9 aho azaba ari mu bikorwa bitandukanye byo gufasha iterambere ry'umupira w'amaguru.

Muri uru ruzinduko rwa Bekero azagirana umwiherero n'abatoza b'amakipe y'ikiciro cya mbere mu Bagabo no mu Bagore ndetse n'abagize Staff technique y'ikipe y'igihugu.

Biteganyijwe kandi ko azasura amarerero y'umupira w'amaguru atandukanye ndetse akanitabira imikino inyuranye ya Shampiyona mu gihe azaba ari mu Rwanda.

Uyu munyabigwi kandi azasura Pariki y'ibirunga n'iy'Akagera ndetse n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jose Bakero wamenyekanye cyane mu ikipe ya Barcelona izwi nka Dream Team hagati y'umwaka wa 1988 na 1997 akayikinira imikino 329 agatwara ibikombe 13.

Mu bandi banyabigwi bari ku butaka bw'u Rwanda ni Robert Pires, David Seaman ndetse na Ray Parlour bahoze bakinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza mu gihe cy'imyaka yo hambere, aba biteganyijwe ko uru ruzinduko rwabo ruzamara iminsi itanu uhereye kuri uyu wa gatandatu kuko nibwo bahageze.

Ray Parlour

Umufaransa Robert Emmanuel Pires w'imyaka 48 wahoze akina mu kibuga hagati ndetse asatira yakiniye ikipe ya Arsenal hagati y'umwaka wa 2000 na 2006, uyu akaba yarakiniye iyi kipe imikino irenga 189 atsinda ibitego 62.

Robert Pires

David Andrew Seaman w'imyaka 58 akaba akomoka mu gihugu cy'u Bwongereza we yakiniye ikipe ya Arsenal imikino 405, uyu yakinnye ari umunyezamu mu gihe cy'imyaka 13 hagati ya 1990 na 2003.

Ray Parlour nawe w'umwongereza afite imyaka 48 akaba yarakiniye iyi kipe imikino  339 atsinda ibitego 22, uyu yakoze akina hagati mu kibuga  hagati y'umwaka wa 1992 ndetse na 2004.

Aba bagabo bose bakiniye ikipe ya Arsenal izwi nk'abarashi bari mu Rwanda mu gihe cy'iminsi itanu, aha baje mu bikorwa bitandukanye birimo gusura ibice bitandukanye by'iki gihugu kirimo gukurura ba mukerarugendo bitewe n'ibikorwa by'iterambere bimaze kugerwaho.

Uru ruzinduko ruje nyuma y'uko hashize imyaka ine u Rwanda rusinye amasezerano Â y'ubufatanye n'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, ni amasezerano yasinywe muri 2018 akaba yari afite agaciro k'imyaka itatu ariko yaje no kongerwa.

The post Ubwiza bw'u Rwanda bukomeje kureshya ibihangange, umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero ndetse n'inyarubuga za Arsenal Robert Pires, David Seaman na Ray Parlour bari mu Rwagasabo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ubwiza-bwu-rwanda-bukomeje-kureshya-ibihangange-umunyabigwi-wa-fc-barcelona-jose-bakero-ndetse-ninyarubuga-za-arsenal-robert-pires-david-seaman-na-ray-parlour-bari-mu-rwagasabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubwiza-bwu-rwanda-bukomeje-kureshya-ibihangange-umunyabigwi-wa-fc-barcelona-jose-bakero-ndetse-ninyarubuga-za-arsenal-robert-pires-david-seaman-na-ray-parlour-bari-mu-rwagasabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)