Uganda yategetswe kwishyura akayabo ku byo yakoreye DR Congo kuva 1998 kugeza 2003 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rukiko rugaragaza ko muri iyi myaka Uganda yari yarigaruriye intara ya Ituri yo mu Burasirazuba bwa Congo ndetse ingabo z'iki gihugu zigafasha imitwe y'iterabwoba muri iyi ntambara yarangiye ihitanye abarenga miliyoni eshanu.

Umucamanza Joan Donoghue yavuze ko aya mafaranga Uganda izayishyura mu byiciro mu gihe cy'imyaka itanu uhereye muri Nzeri 2021, aho izajya itanga miliyoni 65$ buri mwaka nkuko France 24 ibitangaza.

Aya mafaranga urukiko rwemeje ko Uganda izishyura Congo, ni make ku yo RDC yari yasabye agera kuri miliyari 11$, gusa urukiko rwagaragaje ko nta bimenyetso bifatika iki gihugu gifite cy'ibyangijwe bingana n'ako kayabo cyasabye kwishyurwa.

Iki kirego cyatanzwe muri ICJ bwa mbere mu 1999, nyuma y'imyaka itandatu mu 2005 yemeza ko Uganda yahonyoye amategeko mpuzamanga kuko yigaruriye intara y'ikindi gihugu ndetse ingabo zayo zikahashinga ibirindiro.

Icyo gihe ICJ yasabye ibihugu byombi kuganira bikumvikana ku ndishyi Uganda izishyura Congo, gusa iki gihugu cyasubiye mu rukiko kivuga ko kumvikana byanze ndetse n'ibiganiro byahagaze.

Kuri uyu wa 9 Gashyantare 2022 ni bwo ICJ yafashe umwanzuro ntakuka ku kibazo cy'ibi bihugu byombi ndetse nta kujurira kuzabaho.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Uganda-yategetswe-kwishyura-akayabo-ku-byo-yakoreye-DR-Congo-kuva-1998-kugeza-2003

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)