Ukraine: Abagabo n'abasore babujijwe guhunga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abarusiya bavuze ko bafashe ikibuga cy'indege cya Hostomel mu Majyaruguru y'Uburengerazuba bw'umurwa mukuru, aho bagize icyanya gikomeye cyo kugaba igitero kuri Kyiv yose. Abayobozi ba Ukraine nabo bahamije ko imirwano ikaze. Umuyobozi w'uyu mujyi wa Kyiv, Vitali Klitchko wahoze ari umuteramakofe ukomeye, yagize ati: "Mu turere tumwe na tumwe, amasasu n'ibisasu binini byumvikanye. Umwanzi arashaka gushyira umurwa mukuru hasi no kuturimbura."


Vitali uyobora Kyiv

Umunsi umwe nyuma y'uko Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin agabye ibitero bitatu muri Ukraine kuva mu Majyaruguru, Iburasirazuba no mu Majyepfo, indege z'intambara zongeye kumisha ibisasu muri uyu mujyi, abasirikare bagerageza kwirwano, abagore n'abana barahunga.

Perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine yanditse ku rubuga rwa twitter ko habaye imirwano ikaze n'abantu biciwe ku bwinjiriro bw'imijyi y'iburasirazuba bwa Chernihiv na Melitopol. Perezida Volodymyr kandi yahamije ko azi neza ko ari we gipimo cya mbere cy'abarusiya, ariko adatekereza kandi adateganya guhunga intambara.


Perezida Voladymyr

Inzego z'Umuryango w'Abibumbye zavuze ko abantu bagera kuri miliyoni 5 bagerageje guhungira mu mahanga.

Ikinyamakuru Reuters cyanditse ko abayobozi ba Kyiv babujije kuva mu gihugu, abagabo ndetse n'abasore bose bafite imbaraga zo kurwana, aho bangiwe guca ku mipaka na Polonye, ​​Romania, Hungary na Slovakia. Abemerewe kwambuka ni abagore, abana ndetse n'abagabo badafite agatege. Umunyamakuru wa Reuters uri ku mupaka wa Ukraine na Romania yavuze ko yabonye abagore barira ubwo basezeraga ku bagabo bakambuka berekeza muri Romania.


Ku mupaka wa Ukraine na Romania



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114920/ukraine-abagabo-nabasore-babujijwe-guhunga-114920.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)