Imwe mu mirongo ya Qoran igaragaza ko ingurube iziririjwe igaragara mu gice cya mbere umurongo 173( surat ya 1:173) aho Imana igira iti: 'Mu by'ukuri ibyo yabaziririje ni icyapfuye, amaraso, inyama y'ingurube n'icyo bavugiyeho izina ritari iry'Imana'
Mu gice ya 6 umurongo w'145 (Surat ya 6:125) aho Imana igira iti: 'Vuga uti: ntacyo mbona mu byo nahishuriwe kucyo umuntu arya uretse kuba ari icyipfushije cyangwa amaraso cyangwa inyama y'ingurube, mu by'ukuri yo ni umwandaâ¦'
Kuziririza inyama y'ingurube nk'ikiribwa bifite amateka maremare agera mu myaka ibihumbi n'ibihumbi ishize, inyama y'ingurube yari kimwe mu biribwa byari biziririjwe mu idini y'abayahudi ku gihe cy'amategeko ya Musa/ Mose.
Mu ivanjili ya Yezu Kristo ingurube yagereranijwe n'abanyabyaha kandi mu nkuru zitandukanye, ingurube yagiye ivugwa nk'ikintu satani yigaragarizamo.
Uretse ibi bifite aho bihuriye n'amadini yemera Imana, hari n'abandi benshi badashingira ku myemerere banga kurya inyama y'ingurube ahubwo bagashingira ku ngaruka mbi iyi nyama igira ku mubiri wa muntu.
Mu bihugu bya kiyislamu, bitewe n'uko islamu iziririza ingurube, inyama yayo ntikoreshwa bityo n'ibijyanye n'ingaruka yagira ku buzima ntibivugweho cyane ariko mu bihugu bimwe na bimwe bitari ibya kiislamu nk'u Burayi na Amerika n'ahandi, abantu ntibabujijwe kurya inyama y'iyo nyamanswa, hamwe n'ibyo ariko abantu bamwe birinda kurya iyo nyama ndetse muri bimwe mu bihugu nko mu duce tumwe na tumwe mu Burusiya batanze itegeko ryo kudakoresha inyama y'ingurube bitewe n'uburwayi bukomoka ku gukoresha iyo nyama [Trichinella spiralis] bwagaragaye cyane muri utwo duce.
Amategeko arebana n'ingurube muri Islamu
- Kurya ingurube biraziririjwe kandi ni icyaha,
- Kunywa amata y'ingurube ni ikizira,
- Ingurube iba imusozi[itaba mu mazi] ni inyamanswa yanduye kandi idateze gusukurwa
- Iyo ingurube iririye mu gikoresho cyangwa ikakirigataho, icyo gikoresho kirandura kugisukura bisaba kucyogesha amazi inshuro ndwi.
- Kugura no kugurisha ingurube ntibyemewe [kuko ubwayo ni umwanda].
Impamvu yo kutaribwa kw'inyama y'ingurube no kuba ingurube ari umwanda bishobora gusobanurwa mu buryo bubiri:
1.Ingaruka mbi ku bijyanye na roho n'ubuzima bwo mutwe nk'uko bivugwa na bamwe mu basobanuzi ba Quran, ingurube ni inyamanswa yanduye ndetse yewe no kuri babandi bakunda inyama yayo usanga bagira ibimenyetso byo kubura ishyaka n'umwete mu byo bakora.
Ndetse byanemejwe n'abahanga ko uretse ingaruka ku bijyanye na roho, ingaruka zayo zigaragara no kubijyanye n'imibonano mpuzabitsina. Umwe mu banditsi yaranditse ati 'ingurube ni inyamanswa itagira umwete, iyo yimya ishimishwa n'uko izindi ngurube z'ingabo ziyibona iri muri icyo gikorwa kandi uwariye inyama zayo bimuviramo kugira imyitwarire nk'iyo.
Ikindi kandi kugira ishyaka n'umwete ni ikintu cy'ingenzi cyane muri islamu kandi ishyaka n'umwete mu kugana ku mukiro w'iteka ugana Imana wahoze ari umugenzo w'intumwa, abahanuzi n'abakunzi b'Imana.'
- Ingaruka mbi ku buzima zikomoka ku gukoresha inyama z'ingurube, na zo zikaba zigabaninemo ibice bibiri:
â" Mu mara y'ingurube habamo inzoka yitwa Coli Balantidium, umuntu wayirwaye arangwa no kwituma amaraso.
Jaundice cyangwa se Vail desease ni infection ishobora guterwa n'amazi yandujwe n'inkari z'ingurube, imbwa n'imbeba ariko hari ubwoko bwayo bwa 'Romana' buterwa n'ingurube gusa.
Ingurube ni inzira yo kwanduza umuntu Entamoeba histolytica, ikaba ari inzoka yo mu bwoko bwa amibe. Erysipeloid ni ubwandu bw'uruhu rw'umuntu butuma uruhu rutukura rukokera kandi rukababuka bigatera ububabare bukabije, imwe mu nyamanswa zikwirakwiza udukoko dutera ubu bwandu ni ingurube.
Urugero rw'ibinure na acide urique bigaragara mu nyama y'ingurube biri hejuru cyane ku buryo byorohereza uburwayi butandukanye kwibasira umubiri, muri bwo twavuga nko kubuza amaraso gutembera neza mu mubiri, kubabara mu mahuriro y'ingingo ndetse n'ubundi burozi ku mubiri.
Ingurube ntitinya kurya ibintu byanduye yewe kugeza no ku mwanda wayo, ibyo bituma mu nda yayo haba indiri y'udukoko twinshi twanduza uburwayi butandukanye kandi tugakwirakwira mu maraso n'inyama byayo.
Birashoboka ko ari yo mpamvu amategeko ya islamu avuga ko igikoresho ingurube yaririyemo cyangwa yarigaseho kigomba kozwa n'amazi meza inshuro zirindwi kugirango bizere ko nta mwanda ukomoka ku ngurube ukirangwa kuri icyo gikoresho. Bityo kuba bakoresha amazi inshuro ebyiri cyangwa imwe bikaba bidahagije gukuraho uwo mwanda.
â" Uburwayi buterwa gusa no kurya inyama y'ingurube ubwabyo Taenia Solium ni inzoka ipima hagati ya cm2 na cm3, amagi yayo aboneka mu mikaya no mu bwonko bw'ingurube, umuntu yandura iyo nzoka binyuze mu kurya inyama y'ingurube, abarwayi b'iyi nzoka bakunze kugaragara cyane mu bihugu bikoresha inyama y'ingurube.
Ladrerie 'maladie du porc' ni indi ndwara iterwa no gukoresha inyama y'ingurube zakuriyemo amagi ya Taenia solium, iboneka cyane mu bantu bakunze kurya inyama y'ingurube ariko ntushoborakuyibona mu duce dutuwe n'abayahudi cyangwa abaislamu baziririza kurya iyo nyama.
Trichinella Spiralis ni ubundi bwoko bw'inzoka yo munda ipima uburebure buri hagati ya mm3 na mm5 ikaba yandura umuntu arya inyama y'ingurube idatetse cyangwa idahiye neza.
Iyo imaze kwinjira mu mubiri w'umuntu itangira gutera amagi mu mikaya umuntu agacika intege, akababara kandi akananirwa guhumeka, kuvuga no gukanjakanja ibyo kurya, kandi kugeza ubu ubuvuzi bw'iki kibazo ntiburaboneka.
Inyama y'ingurube iremerera igogora bikananiza igifu ku buryo bukomeye, bitewe n'inyama y'ingurube kandi rimwe na rimwe bituma mu mubiri hakorwa uburozi bushobora kwica, ibi bikaba bizwi nka 'Botulisme.'
Musinga C.
Â
The post Ukuri ni ukuhe ku kuba Aba- Islamu batarya ingurube? appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/02/05/ukuri-ni-ukuhe-ku-kuba-aba-islamu-batarya-ingurube/