Umubano ukomeje kuba mwiza hagati y'umuhungu wa Museveni na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi minsi u Rwanda na Uganda bari muri gahunda yo kuzahura umubano w'ibihugu byombi umaze igihe waratesekaye kubera ibibazo bitandukanye, impande zombi zikomeje kugaragaza ubushake bwo gukemura ibyo bibazo nkuko Umukuru w'igihugu Perezida Kagame aherutse kubigarukaho.

Kuva Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w'ingabo za (UPDF) zirwanira ku butaka yagirira uruzinduko mu Rwanda kuwa 22 Mutarama 2022, ndetse akaza no kugirana ibiganiro n'Umukuru w'igihugu byanasize hari intambwe itewe ku mubano w'ibihugu byombi. Gen Muhoozi ufata Perezida Kagame nka Nyirarume, akomeje kumugaragaza nk'umuntu akunda kandi yubaha cyane.

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa twitter maze abuherekeresha ifoto y'umukuru w'igihugu yambaye impuzankano iranga Ingabo z'u Rwanda, Gen Muhoozi yagaragaje ko asanzwe yishimira cyane Perezida Kagame , ndetse ko atari ibya none kuko kuva na kera ariko byahoze.

Ati "Nk'umuyobozi w'ingabo Namushimye kuva S.3, 1990, Icyo gihe nari mfite imyaka 16. ubu Hashize imyaka 32, Ntekereza ko u Rwanda na Uganda byombi ari byiza mu gutanga amahoro."

As a military commander I admired him from S.3, 1990! I was 16 years old then! So it's been 32 years of admiring each other. I think both Rwanda and Uganda are best served when there is peace! pic.twitter.com/oNHQKGH6sv

â€" Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) February 10, 2022

Lt Gen Muhoozi aheruka i Kigali kuwa 22 Mutarama uyu mwaka, azaniye Perezida Kagame ubutumwa bwihariye bwa mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Gen Muhoozi ubwo uheruka i Kigali yakiriwe na Perezida Kagame



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/urukundo-ni-rwose-hagati-y-umuhungu-wa-museveni-na-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)