Abo babyeyi bavuga ko bashyize abana babo muri EjoHeza bagamije kubateganyiriza ariko bakeneye ibisobanuro ku gihe amafaranga babatangira azabagobokera.
Sibomana Oreste ati 'Ndibaza igihe ayo mafaranga azatangira kuyabonera kuko natangiye kuyamutangira afite umwaka umwe none agize imyaka ine. Ese najya kwiga mu mashuri yisumbuye cyangwa agashaka kwiga kaminuza ayo mafaranga namutangiye hari icyo azamufasha?'
Hari n'abibaza uko byagenda igihe umubyeyi yitabye Imana kandi hari amafaranga yatangiye umwana we muri EjoHeza.
Uwimana Christine ati 'Umwana ko ari njyewe umutangira amafaranga muri EjoHeza, ubu ndamutse mpfuye ayo namutangiye yazayabona gute? Ese ubundi atangira kuyabona ryari?'
Abo babyeyi icyo bahurizaho ni ukwibaza ngo ejo heza ni ryari, bagasaba ko basobanurirwa igihe amafaranga batangira abana babo azatangira kubafasha.
Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri Gahunda ya EjoHeza mu Rwanda, Rutsinga Jacques, asobanura ko iyi gahunda yashyiriweho Abanyarwanda bose muri rusange kugira ngo azabagoboke bageze mu zabukuru cyangwa igihe bagize ibyago.
Ati 'Ni byiza kumenya y'uko umuntu aba umwana akabaho akagira imyaka y'imbaraga ariko agasaza. Iyi gahunda cyane cyane irareba guteganyiriza ibihe bibi cyane cyane igihe cy'ubusaza.'
'Ariko nanone muri urwo rugendo rugana ku gusaza habaho byinshi, umuntu ashobora guhura n'impanuka ikamutera ubumuga butuma atabasha kugira icyo yikorera cyangwa akarwara indwara ituma atabasha kwifasha, icyo gihe ayo mafaranga n'inyungu ziyakomokaho aramugoboka. Ashobora kuyahabwa icyarimwe cyangwa mu byiciro yihitiyemo.'
Yasobanuye ko itegeko rivuga ko umuntu atangira kugobokwa n'amafaranga yizigamiye muri EjoHeza agize imyaka 55 y'amavuko ibarwa nk'iy'umuntu utangiye icyiciro cy'izabukuru.
Ati 'Iyo atagize ikibazo nk'ubumuga gituma amugoboka mbere, ategereza imyaka, kugeza ubu itegeko rivuga imyaka 55.'
Rutsinga yavuze ko muri gahunda ya EjoHeza harimo izindi nyungu mu buryo butandukanye kuko nk'uwamaze kuzigamira umwana amafaranga arenze miliyoni 4 Frw ashobora kumufasha mu mashuri.
Ati 'Itegeko riravuga ngo nuzaba byibura ugejeje kuri miliyoni enye. Ni ukuvuga ngo wemerewe gufata 40% ariko ku buryo asigaramo atajya munsi ya miliyoni enye.'
Yavuze ko ibyo bisobanuye ko umuntu wizigamye atangira gukora ku bwizigame bwe hari ikintu gifatika afite mu isanduku. Ayo 40% ashobora gufasha umuntu mu bijyanye n'amashuri, icumbi cyangwa akamubera ingwate.
Yibukije abaturage ko ari byiza kugira umuco wo kwizigamira no guteganyiriza ejo hazaza kugira ngo igihe bazaba bageze mu zabukuru bazasaze neza.cyangwa igihe bahura n'ikibazo cy'impanuka cyangwa uburwayi butuma batabasha kugira icyo bikorera bazagobokwe n'ubwizigame bwabo.
Igihe umubyeyi apfuye kandi umwana atarafata indangamuntu, icyo gihe amategeko ateganya ko umureberera ari we umufasha gukurikirana ubwizigame yatangiwe.