Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere yo guhaguruka

Abakinnyi bahagurutse i Saa tatu zuzuye I Nyamirambo imbere y'ishuri ribanza ryo ku Ntwari, banyura Nyabugogo bakomeza umuhanda wa Gicumbi, banyura kuri Nyirangarama bagaruka mu mujyi wa Kigali aho bahose bazamuka umusozi wa Mont Kigali, basoreza ahazwi nka Norvege.

Isiganwa rigitangira habanje gutoroka abakinnyi batandatu ariko igikundi kikabacungira hafi, haza kongera abakinnyi 11 barimo Knolle, Nilsson-Julien, Goeman, Drege, Aparicio, E.Goldstein, Ross, McGill, Kagimu, Dujardin, Sabbahi.

Aba bakomeje kuyobora isiganwa ariko bamwe muri bo bakagenda basigara, haza gusigara hayoboye umufaransa Pierre Rolland na Goldstein baza gukirikirwa na MacKellar, Alba, Marchand, Geniez, Mugisha Moise na Madrazo .

Uko isiganwa ryagendaga risatira ibirometero bya nyuma ni ko abakinnyi mu gikundi cya kabiri bacungiraga hafi abari imbere, haza kongera kwirema irinsi tsinda riyoboye isiganwa ryari rigizwe na MacKellar, Alba, Marchand, Geniez, Mugisha, Madrazo, O.Goldstein, Mulueberhane, Nilsson-Julien, Drege, Aparicio, E.Goldstein, Dujardin, Maatougui na Nsengimana Jean Bosco.

Ku manota ya mbere yo kuzamuka umusozi, uwari imbere yari Madrazo wari ukrikiwe na Mulueberhane, Mugisha Moise ndetse na MacKellar.

Amafoto: Niyonzima Moise/Kigali Today




Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/umufaransa-alan-boileau-yegukanye-agace-ka-karindwi-ka-tour-du-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)