Umugabo wavumbuye agakoko Gatera SIDA (HIV) yitabye Imana. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Luc Montagnier uvuka mu gihugu cy'Ubufaransa akaba afatwa nkuwavumbuye agakoko Gatera SIDA, biravugwako yamaze kwitaba Imana ku myaka 89. Tariki 8/02/2022 nibwo hagaragaye inkuru ivuga ibyurupfu rw'uyu mugabo waguye mu mugi was Paris Aho yari atwariye Kwa muganga.

Luc mu mwaka was 2008 yahawe igihembo kitiriwe Nobel kubera igikorwa yakoze cyo kuvumbura no kugaragaza agakoko gatera SIDA yari izahaje isi mu myaka ya za 80.

Luc niwe wari ayoboye itsinda rishinzewe gushakisha Virus itera SIDA Nyuma Yuko yari imaze kwireka imbaga.

SIDA yamenyekanye cyane mu mwaka w'1981 mugihe iri tsinda ryari riyobowe na Luc ryatangiye imirimo mu mwaka w'1983 ndetse rikagaragaza Aka gakoko kiswe HIV ko ariko Gatera uburwayi bwa SIDA.

Ubu bushakashatsi bwakozwe niri tsinda rya Luc Kandi bwatumye hatangira uburyo bwo gupima aka gakoko(HIV).



Source : https://yegob.rw/umugabo-wavumbuye-agakoko-gatera-sida-hiv-yitabye-imana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)