Umuhanzikazi Clarisse Karasira amaze umwaka ashyingiranwe n'umugabo we Sylvain Dejoie byemewe n'amategeko.
Umugabo we abinyujije ku rubuga rwa Facebook yanditse amagambo meza ataka umugore bamaranye umwaka babana nk'umugore n'umugabo mu buryo bwemewe n'amategeko.
Mu magambo ye Dejoie yagize ati '
'Kuwa 18.02.2021, nibwo nasezeranye imbere y'amategeko nuyu mwari utagira uko asa. Umwaka urashize nishimye mu buryo ntabasha gusobanura. Clarisse Karasira ni UMUNTU ntabasha gusobanura nkoresheje amagambo. Uyu mutambukanyi azi ubwenge, aca bugufi, ntazi uburyarya cyangwa ngo abeshye, kandi akunda bose ntavangura abantu. Agira umpuhwe ntabasha gusobanura ku buryo kenshi nibaza Impamvu Imana yampaye umu malayika muntu ngo ambere umutambukanyi simbikurure. Mbashimiye iyi mfura y'i Rwanda.'
Yakomeje agira ati 'Nshimye Imana yakugabiye isi, ikakugira uwo uriwe ndetse ikakumpa. Nzagukunda iteka, kandi nzakomeza ku kubera imfura, nubaha isezerano nahaye ababyeyi beza bakwibarutse ndetse n'Imana mugenga wa byose. Isabukuru nziza kuri twe, Mukobwa W'Imana N'igihugu wemeye guhora untegeye urugori.'