Umugeni yabuze aho arigitira ubwo umugabo we yashyiraga hanze amashusho y'urukozasoni amuca inyuma ku munsi w'ubukwe bwabo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore wari ugiye kurongora yihimuye ku mugeni we ku munsi w'ubukwe bwabo maze ashyira hanze amashusho agaragaza uyu mukobwa aryamanye n'undi musore maze abari mu bukwe barumirwa ,numugeni abura aho arengera kubera ikimwaro.

Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko amashusho yerekana umugeni wari ugiye gushyingirwa aca inyuma umugabo we yerekanwe imbere y'abari batashye ubukwe bigatungurana abatari bake.

Muri videwo, aba bombi bagaragara bari mu buriri. Urusaku rwinshi no gutaka byumvikana maze bose birebera ibintu biteye isoni uyu mugeni yakoraga.

Kwihorera kwe kurangiye, umugabo ati: 'Wibwiraga ko ntabizi?' .ibi birangiye ubukwe bwarakomeje ariko umugeni yari afite isoni cyane
.Amakuru avuga ko ibi byabereye i Fuijan mu Bushinwa, ariko bamwe bakaba bashidikanya ku mashusho.

Bikekwa ko aya mashusho yafashwe na kamera zo kugenzura urugo zashyizweho maze umusore akaza kuyagwaho.



Source : https://yegob.rw/umugeni-yabuze-aho-arigitira-ubwo-umugabo-we-yashyiraga-hanze-amashusho-yurukozasoni-amuca-inyuma-ku-munsi-wubukwe-bwabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)