Mu itangazo rimaze gushyirwa ahagaragara na Polisi y'u Rwanda, rimenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye, inkangu yafunze umuhanda Kigali- Rulindo- Musanze, ubu ukaba utari nyabagendwa.
Polisi ikomeza ivuga ko bamwe mu bakoreshaga uyu muhanda, bagirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali- Gicumbi- Base- Musanze, cyangwa Muhanga-Ngororero-Mukamira.
Mwiriwe,
Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi, inkangu yafunze umuhanda Kigali- Rulindo- Musanze, ubu ukaba utari nyabagendwa.
Mugirwa inama yogukoresha umuhanda Kigali- Gicumbi- Base- Musanze cyangwa Muhanga-Ngororero-Mukamira.
â" Rwanda National Police (@Rwandapolice) February 17, 2022
Kugeza ubu, Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, itangaza ko muri Mutarama 2022 abantu 40 bahitanywe n'ibiza, abagera kuri 70 barakomereka mu gihe inzu 370 zasenyutse.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, Habinshuti Phillipe yabwiye RBA ko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo abari mu kaga kubera ibiza bafashwe.
Ati 'Byaratangiye nk'ubu abaturage bahuye n'ibiza muri Gisagara batangiye gufashwa, abo muri Nyagatare nabo byabaye ejo nabo ubufasha babugezwaho ariko niba ari n'ubufasha bwo gusana inzu ntabwo ari ikintu gikorwa mu munsi umwe, ubufasha bushobora guhita buboneka kwa kundi Leta yunganira umuturage ngo yongere kubona aho kuba ariko bigakorwa neza kugira ngo ya nzu isanwe mu buryo burambye. Ahantu hose habaye ikibazo dukora ku buryo mu masaha 48 gahunda zo gutanga ubufasha ziba zitangiye.'
Imvura imaze iminsi igwa imaze kwangiza ibikorwa byinshi harimo n'abantu 40 bitabye Imana
Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/umuhanda-kigali-rulindo-musanze-ntukiri-nyabagendwa