Umuhanuzi wumuraperi! Ikiganiro na Prophet B... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

NAYITURIKI Isaac ni yo mazina ye ari mu Irangamimerere, gusa abantu benshi bamuzi ku izina rya Brown. Bamwita gutya ahanini bitewe n'uko ari inzobe cyane ndetse umuntu utamuzi ashobora gukeka ko ari umuzungu cyangwa umu Métis. Ni umuhanuzi (Prophet) umaze imyaka myinshi ahawe impano y'ubuhanuzi. Prophet Brown atuye Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Aherutse gutangiza umuryango w'ivugabutumwa urimo n'Itorero witwa "Spirit Republic".

Prophet Brown yagiranye na InyaRwanda.com ikiganiro kirambuye kibanze ku muhamagaro we, impano y'ubuhanuzi, intego za Minisiteri yashinze ndetse n'inama ku rubyiruko rushukwa n'ibishashagirana ndetse biryohereye cyane byo mu Isi kandi nyamara nyuma bikarura kurusha umuravumba. Yavuze ibanga yakoresheje kugira ngo abashe kwiyegurira Imana atajenjetse mu busore bwe dore ko muri iki gihe bigoye ko urubyiruko rushora imizi mu gakiza kubera ibirushuka n'ibirurangaza byiyongera umunsi ku wundi muri iyi si y'ikoranabuhanga.

Prophet Brown yatangiye yibwira abantu bamwumvise bwa mbere, ati "Mvuka mu muryango w'abana batanu nkaba ndi uwa kane, mfite ubu umubyeyi umwe. Nakuze nkunda gukina cyane umupira w'amaguru nkiri Primary ni naho byarangiriye. Nyuma nkunda cyane umuziki nubwo na mbere nawukundaga ariko byarushijeho nkumva nzawukora cyangwa nkakora n'ibindi bijyanye nawo, kandi nzi ko n'ubungubu ubuzima bwanjye bufite aho buhuriye n'umuziki".

Yavuze ko yavukiye mu muryango w'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, amaze gukura yihitiramo aho agomba gusengera. Arabisobanura muri aya magambo: "Navukiye mu muryango usenga, nisanga muri Adventist Church kandi nari mbikunze, ndi muto mfite nk'imyaka nka 7, 8,10 niho nabaga ndi njyanwa n'umubyeyi wanjye kugeza igihe ngeze muri Secondary. Ni bwo nongeye guterana nigaga mu wa 3 Secondary (S.3) ariho ubuzima bwanjye byatangiye guhinduka kugeza n'ubu".


Prophet Brown Umuyobozi Mukuru wa Spirit Republic Ministry

Mu gusobanura ibanga ryamufashije kwinjira wese mu gakiza agatera umugongo ibindi, yagize ati "Ibanga ni rimwe ni ukuzura Umwuka Wera. Byagora ko navuga ko hari ikindi kirenze icyo. Kandi si nanjye washatse kwiyemeza gukorera Imana gusa, Umwuka Wera igihe yanjeho yatumye numva ko hari ubuzima burenze ubwo abandi basanzwe bita ubuzima, kandi nakuze nkunda ikintu cyose gifite aho gihuriye n'imbaraga. Nakiriye Umwuka Wera, nibwo nasanze icyo nari nkeneye igihe cyose ari Umwuka Wera. Bintera kuba mushya nkurikira umuhamagaro".

Uretse mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi yakuriyemo, yavuze ko andi matorero yasengeyemo harimo Christ Embassy Church iyoborwa na Pastor Chris [Christian Oyakhilome] wo muri Nigeria. Yahishuye ko kugira ngo atangize itorero "Spirit Republic" byaje ari iyerekwa aho yabonaga Imana ishaka gukora ikintu gishya. Yabanje araseka, ati "Church yaje nk'iyerekwa nkabona Imana ishaka gukora ikintu gishya, mbibona nkiri teenager (ingimbi) maze ntegereza igihe gikwiriye, nubwo ntabishaka kuko nzi ko ari umurimo munini gutangira church".

Prophet Brown yasobanuye icyerecyezo cy'iyi Minisiteri ye yise "Spirit Republic" bisobanuye "Repubulika y'Umwuka", atangira agira ati "Ndasobanurira hamwe Mission and Vision kuko ari ibintu bidatana". Ati "Urumva niba narahindutse ku bw'Umwuka Wera akaba ari cyo cyampinduye nk'uko wambajije ko biba bitoroshye ku rubyiruko, namenye ko Umwuka Wera ari we uhari ngo ahindure ubuzima bw'abantu benshi nkuko nanjye yabigenje. Nahamagariwe gutwara Imbaraga z'Umwuka Wera kuri benshi".

Ni ryari yatangiye guhanura, byagenze gute kugira ngo yiyumvemo iyo mpano?


Prophet Brown aragira ati: "Impano y'ubuhanuzi yatangiye kuba activated (gukora) mfite imyaka 17 cyangwa 18 ubwo nari niyirije nsenga ngo nsabane n'Imana maze biza gutyo. Nsengera mu cyumba ndi ngenyine uwo munsi nsohotse hanze abantu bakambaza amakuru njye nkagorwa no kuyababaza kuko nari ndimo kuyabona nk'abanditse ku gahanga kabo, ariko kuko byari ubwa mbere byatumaga numva ntabishaka nkabwira Imana nti 'ndagushaka ariko ibi ntabwo ari byo nashakaga', gusa byari ubushake bwayo bijyanye n'umuhamagaro".

Prophet Brown yavuze ko umuhanuzi akunda cyane ku Isi ari Prophet Victor Kusi Boateng watangije Itorero ryitwa Power Chapel Worldwide rifite icyicaro gikuru ahitwa Kumasi muri Ghana. Prophet Boateng w'imyaka 50 y'amavuko, yashakanye na Anita Kusi Boateng, bakaba bafitanye abana bane ari bo: Breanna, Beyonce, Victor Brian na Breindelle. Boateng ni umwe mu bahanga mu bijyanye na Tewolojiya, akaba akunze gukora ibikorwa by'ubugiraneza. Umutungo we ubarirwa hagati ya Miliyari imwe na Miliyari eshanu z'amafaranga y'u Rwanda.

Ubwo Prophet Brown yavugaga kuri Prophet Boateng afata nk'umubyeyi we mu buryo bw'Umwuka, ndetse akaba yaragiriwe umugisha wo guhura nawe, yagize ati "Nkunda umuhanuzi witwa Prophet Victor Kusi Boateng uturuka muri Ghana mu gace kitwa (Kumasi). Ni we Mentor wanjye. Twarahuye ibihe byinshi, n'ubu ni amezi macye ashize duhuye". Umuhanuzi Brown uvuga ko iki ari igihe cye cyo gukorera Imana, yavuze ko muri Bibiliya akundamo abahanuzi babiri: Eliya ndetse na Yesaya.

Yadutangarije ko umuhanuzi Eliya amukundira ko yarangwaga no gusenga cyane, naho umuhanuzi Yesaya akaba amukundira ko yahanuye ibintu bitapfa guhanurwa n'undi muntu wese, atanga urugero rw'ubuhanuzi bwe bwo kuza kwa Yesu Kristo. Ati "Muri Bibiliya ni babiri, Elijah kubera ko yarangwaga no gusenga birenze. Nanone Yesaya ni ukubera uburyo yahanuye ibintu bitapfa guhanurwa n'undi muntu uwo ariwe wese. Uregero ukuza kwa Yesu n'ukuntu azabaho".

Bijya bibaho ko umuhanuzi ahanura ikintu kandi ari Imana ibimubwiye, bikarangira kitabaye? Niba ari Yego, biba byagenze gute. Niba ari Oya, ubwo uwo nawe twamwita umuhanuzi?

Kuri ibi bibazo, Prophet Brown yagize ati "Ukuri ni ukunguku: Yes! Iyo umuntu ahanuye ikintu ntigisohore si uko aba ahanura kugira ngo bibe ahubwo aba avuze uko wavukiye kumera cyangwa kubaho, uhanurirwa agomba kumenya ubwoko bw'ubuhanuzi ahawe, ndetse n'ubwoko bw'umuhanuzi uri ku muhanurira. Kandi abantu bose bafitweho umugambi n'Imana. Rero hari uguhanura mu buryo butandukanye. Ikintu ubwirwa ntikibe, sibigira uwahanuye ko atavuze ukuri, ubuhanuzi bugendana na condition, hariho n'ubwoko bw'umuhanuzi aho we mu buhanuzi bwe condition ari uko uhura nawe, noneho bikaba bihagije ngo ibyo Imana igushakaho bibe.

Urugero, Sawuli yahuye na Samuel biba bihagije ngo yakire umutima mushya ari nabyo byatumye abantu bikanga ko Sawuli nawe ari umuhanuzi, ibyo byose byari bifitwe na Samuel. Iyo habaho undi muntu akaza guhanurira Sawuli ko yavukiye kugira umutima mushya, nta kosa riba ribaye gusa ntabwo afite ubuntu bwo gutera Sawuli kugira umutima mushya. Nakirangiza (ikibazo) mvuga ko abahanuzi bari mu nzego zitandukanye. Umbajije ikibazo kiza kandi abantu bakunda kwibaza".


Prophet Brown afite impano y'ubuhanuzi no gusengera abantu bagakira indwara zitandukanye

Prophet Brown watangiye guhanura afite imyaka 17 y'amavuko, anasengera abarwayi bagakira indwara zitandukanye nk'uko bamwe mu bakize babihamya. Hari ugaragara avuga ko yakize SIDA nyuma yo gusengerwa na Prophet Brown. Ku bijyanye n'ubuhanuzi yahanuye bugasohora, yadutangarije ko ari bwinshi cyane, yongeraho ko buhora busohora. Prophet  Brown ati "Ibyo nahanuye bikaba ni byinshi, bihora biri kuba kuko Imana ihora ikora". Yadutangarije ko ubuhanuzi bwamukoze ku mutima ari igihe yahanuriraga umuntu ko azahura na Perezida Kagame. Yagize ati:

Ariko ubwankozeho nkunda kwibuka cyane ni ubw'umwana w'umukobwa nahanuriye ko azahura na Perezida kuko nabonaga bari kumwe. Nza kubona ifoto abantu bakunze cyane nsanga nyuma ari wa mwana nahanuriye guhura na Perezida kandi ababyeyi be bambyiye ko ubuzima bwe byahindutse kuva uwo munsi. N'izindi nyinshi.

Prophet Brown yahishuriye InyaRwanda.com ko ari umukunzi w'umuziki by'umwihariko injyana ya Hiphop. Yanavuze ko nawe yigeze gukora iyi njyana ndetse ngo n'ubu ajya anyuzamo akaririmbira abakristo muri Rap. Ati "Nkunda injyana ya Hiphop kubera ifite ubwiru bwinshi kandi nkunda bene ibyo. Nagize indirimbo mfite imyaka cumi n'itanu. Nta radiyo yayicuranze, ubu sinzi aho iba yabaga ku ma CD. Hiphop nzayikora, n'ubu turayicuranga iyo ndi kumwe n'abo dusengana".

Ku bijyanye no kuba muri iki gihe abantu benshi bakunda ubuhanuzi ariko ntibashishikarire guhindurwa n'Ijambo ry'Imana, Prophet Brown yavuze ko mu bihe bya kera ari bwo ahubwo abantu bakundaga cyane ubuhanuzi. Ati "Ntabwo ntekereza ko ubu abantu bakunda abahanuzi kuruta kera, byariho cyane. Ahubwo abahanuzi bagenda baba benshi icyo bakora kigakurura abantu bikitwa gukunda ubuhanuzi. Abantu barebye neza ahubwo twavuga ngo abantu basigaye bakunda guhanura, kuko ukunda guhanura ni we ubashishwa guhanurira abakunda ubuhanuzi".


Prophet Brown ubwo yari kumwe na Prophet Boateng - umuhanuzi akunda kurusha abandi ku Isi

Abajijwe niba nta mpungenge abona mu kuba abantu benshi bakunda ubuhanuzi kurusha Ijambo ribavana mu byaha, yagize ati "Igikwiriye kubahahamura ni ukumenya ko ijambo ry'Imana no guhanura bijyana, ntihabe kuba kimwe. Yesu avuga ko umuntu atatungwa n'umugati gusa, ahubwo atungwa n'ijambo riva ku Mana. Ariko niba ari uko ubuhanuzi buvuye mu kanwa nabwo buba bubaye ijambo ry'Imana, kuko ni ibintu bibereye ikindi, umuhanuzi ku bw'ijambo kandi ijambo ku bw'ubuhanuzi. Ntibitandukanywa. Ubikora ntaba azi Imana cyangwa yarigeze kuyimenya. Ijambo nk'uko ryitwa ijambo urizi mubwira iyo arivuga aba ahanura".

Prophet Brown avuga ko mu Rwanda hari abahanuzi batandukanye, gusa akongeraho ko ari we muhanuzi w'umwana (mu myaka). Kuba avuga ko igihe cye ari iki, ukongeraho n'izina ry'Itorero yatangije "Repubulika y'Umwuka", twamubajije niba abona ari we ufite inkoni y'ubuhanuzi mu Rwanda, Isi yose ikaba yamenya ayo makuru, asubiza agira ati "Mu Rwanda hari abahanuzi kereka niba ushaka kuvuga Major Prophets (Abahanuzi bakuru). Ntabwo navuga ku bwanjye ko noneho u Rwanda rufite umuhanuzi. Naba nihesheje icyubahiro, n'ubwo icyo nteganya kitazaturuka mu kuba ndi umuhanuzi mukuru gusa ahubwo ni njye muto mubo nzi n'abo ntazi".


Mu minsi micye ishize Prophet Brown yakozwe ku mutima n'uburyo Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Ghana yamusuhuzanyije icyubahiro cyinshi akavuga ko yishimiye kubona umuhanuzi Brown yari asanzwe azi izina ariko ataramubona n'amaso.

KANDA HANO UREBE UBUHAMYA BW'UMUNTU UVUGA KO YAKIZE SIDA NYUMA YO GUSENGERWA NA PROPHET BROWN



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114441/umuhanuzi-wumuraperi-ikiganiro-na-prophet-brown-watangije-itorero-spirit-republic-ufata-pr-114441.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)