Umuhanzikazi Bwiza yasezerereye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ku ikubitiro[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzikazi umaze kwamamara ku izina rya Bwiza mu Cyumweru gishize, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze atangaza ko azaba ari mu bakobwa bazahatanira guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda iri kuba ku nshuro ya 12.

Uhujimfura Claude umuyobozi ureberera inyungu z'uyu muhanzikazi yabwiye Ikinyamakuru Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko Bwiza atakitabiriye iri rushanwa bitewe n'uko byahuriranye n'akazi ku muziki bamaze kwemera kuzakora.
img94370|center>
ahunda y'aka kazi ihuye n'ingengabihe ya Miss Rwanda ubwo abakobwa bazaba bari mu mwiherero w'ibyumweru bitatu (Boot Camp) bityo ko bitakunda ko Bwiza yitabira Miss Rwanda. Ati:

Bwiza ntakitabiriye Miss Rwanda kubera impamvu z'akazi ku muziki. Urebye ingengabihe ya Miss Rwanda yahuriranye n'akazi tugiye kuba turimo k'ubukangurambaga bwo ku munsi w'umugore buzaba hifashishijwe ikoranabuhanga.
Akomeza ati 'Kugeza ubu dufite n'ibitaramo bibiri twamaze kwemeranya, urumva kwitegura no guhuza na Band imucurangira ntibyamworohera kwitabira Miss Rwanda uyu mwaka.'

Uhujimfura akomeza avuga ko Bwiza ashaka kwitabira Miss Rwanda, ndetse ko umwaka ushize nabwo yashatse kugerageza amahirwe ntibyakunda.

Avuga ko basaba Miss Rwanda kuzaha umwanya Bwiza wo kuririmba ku munsi wa nyuma ubwo bazaba batangaza umukobwa wegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Ati 'Irushanwa rya Miss Rwanda rizamura umwana w'umukobwa nibikunda bazamuhe umwanya aririmbe ku munsi wa 'final' abaririmbire."

Bwiza agiye gutangira ubukangurambaga bwo kwizihiza umunsi w'umugore kandi buzamara iminsi 15. Ni nawe uzaririmba mu birori by'ibihembo 'The Choice Awards' bitegurwa na Isibo Tv.

Irushanwa rya Miss Rwanda rirakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2022, kuri Hill Top Hotel i Remera aho hazatoranwa abakobwa bahagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-bwiza-yasezerereye-urushanwa-rya-miss-rwanda-2022-ku-ikubitiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)