Umuhinde Prof Dr Aanaimuthu agiye gushinga mu Rwanda uruganda rw'imiti ikomoka ku bimera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo umaze iminsi mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu yasuye Ikigo cy'Ubushakashatsi n'Iterambere ry'Inganda (NIRDA), baganira ku bufatanye buzazamura urwego rw'ubuvuzi bukoresha imiti ikomoka ku bimera mu Rwanda.

Bimwe mu bikubiye mu masezerano NIRDA izagirana n' Ikigo cya Life Care Phyto Labs-India cyashinzwe n'uyu mugabo harimo gutanga amahugurwa ku bahinzi y'uburyo bwo guhinga neza no gutunganya ibimera bikorwamo imiti.

Harimo kandi no kuba NIRDA izorohereza uruganda rw'iki kigo rugiye gushingwa mu Rwanda ku bufatanye na Bold Regain International isanzwe icuruza imiti ikorwa n'iki kigo cyo mu Buhinde.

Ibi bisobanuye ko NIRDA izabafasha ku buryo uyu mwaka uzarangira rwaratangiye gukora, aho bazaruha bimwe mu bikoresho byakoreshwaga muri Laboratoire yari mu Karere ka Huye itunganya ibi bimera.

Ibimera bikorwamo imiti bisabwa kwitabwaho bikiri mu murima kugira ngo bitazagira ingaruka ku buzima bw'abantu aricyo gituma no guhitamo imirima bisaba kwitonda. Iyi mirima nayo bazayitizwa na NIRDA.

Umuyobozi wa NIRDA, Dr. Christian Sekome Birame, yavuze ko bagiye kugirana imikoranire na Prof Dr Rajendran Aanaimuthu, izatuma imiti ikomoka ku bimera itera imbere kuko ifitiye ubuzima bw'abantu akamaro.

Ati 'Imiti ituruka ku bimera ni yo myiza cyane kurusha iva mu binyabutabire kuko usanga igira ingaruka ku mubiri w'umuntu ikaba yagira izindi ndwara itera, ariko iyi ufata ituruka ku bimera byahinzwe neza bifite inyungu nyinshi ku mubiri.'

Prof Dr Rajendran Aanaimuthu yavuze ko anejejwe n'amasezerano agiye kugirana na NIRDA kuko azafasha Abanyarwanda kunguka ubumenyi buzatuma bagera ku buzima bwiza n'uruganda rugakora.

Ati 'Ibimera bikorwamo imiti ni ikintu cyo kwitondera si ugupfa guhinga no gukora ahubwo hari ubumenyi runaka bisaba. Nishimiye ko nzatanga umusanzu mu gutanga ubwo bumenyi buzazamura ibi bikorwa mu Rwanda kandi n'uruganda tugiye gushinga ruzabyungukiramo.'

Umuyobozi wa Bold Regain International, Dr Francis Habumugisha, usanzwe ukura iyi miti mu Buhinde akayicuruza mu bihugu bisaga bitanu bya Afurika, yavuze kuba Abanyarwanda bagiye guhabwa amasomo ku gutunganya iyi miti bizatuma hatongera kubaho ikibazo cy'abantu bayitunganya nabi.

Ati 'Imiti gakondo abantu mu Rwanda bakora ntabwo ari mibi ariko ntiri kuri rwa rwego nyarwo, usanga wa mukecuru akoze umuti akawusekura yabikoze n'isuku nke, ntiyagiye kuwupimisha ngo bamenye ibiwugize, ntiharimo n'uburyo bwo kureba uwo umuntu akwiye gufata n'ibindi.

'Icyo tuzabafasha rero dushobora kuzajya tubagurira ibihingwa bizajya biba byarahinzwe neza, dushobora no kuzajya tubapimira ibyo bakoze mu ruganda rwacu.'

Prof Dr Rajendran ni muntu ki?

Prof Dr. Rajendran ni umugabo w'umuhanga mu bijyanye n'ubuvuzi bukoreshejwe imiti ikomoka ku bimera kuko amaze imyaka isanga 30 abikoraho ubushakashatsi.

Yize muri Kaminuza ya Anna iherereye i Chennai mu Buhinde aho yakuye impamyabumenyi y'ikirenga muri Siyanse n'ubumuntu (Science and Humanities).

Kugeza ubu afite imigabane mu kigo gikomeye cy'ikoranabuhanga cyo mu Buhinde muri New delhi cyitwa Aloe Vera Cold Processing Technology.

Akunze kuba ari gukora ubushakashatsi ku iterambere ry'ibikorwa byo gutunganya ibikomoka ku bimera uburyo byavamo imiti ivura.

Mu 2015 nibwo yatangije ikigo gitunganya imiti ikomoka mu bimera cya Life Care Phyto Labs gikorera mu Buhinde kandi kugeza ubu imiti yacyo ikoreshwa mu bihugu bitandukanye.

Prof Dr Rajendran Aanaimuthu yanejejwe n'amasezerano agiye kugirana na NIRDA kuko azafasha Abanyarwanda kunguka ubumenyi buzatuma bagera ku buzima bwiza n'uruganda rugakora
Umuyibozi wa NIRDA, Dr. Christian Sekome Birame, yatangaje ko ubu bufatanye buzazamura urwego rwo gutunganya imiti mu bimera
Abazagira uruhare muri uru ruganda, bemeza ko iyi mikoranire izatanga umusaruro
Prof Dr Rajendran nyuma y'ibiganiro yagiranye na NIRDA byemerejwemo ishingwa ry'uruganda rukora imiti y'ibimera

Amafoto: Shumbusho Djasiri




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhinde-prof-dr-aanaimuthu-agiye-gushinga-mu-rwanda-uruganda-rw-imiti-ikomoka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)