Ubuzima bw'umuntu ni ikintu gikomeye ariko no kumenya aho buva n'aho bugana ni ibanga kugeza ubu ryahishwe bose kuko uko umuntu azabaho kugeza asubiye mu gitaka ku bizera byateguwe mbere y'uko aba urusoro.
Ni benshi baba ari ibikomerezwa ariko bakambarira inconshero aho bambariye inkindi ariko kuri Hagenimana Samuel umukarani ukomeje kwigarurira imbuga nkoranyambaga ibintu biratandukanye kuko kuri ubu arimo kwicarana n'abakomeye ibyo atari yarigeze arota kuko atifuje kubaho ubuzima bw'umurengera.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA ahabereye umuhango wo gusaba no gukwa kwa Rachid, Hagenimana Samuel yatangaje byinshi binyuranye ku buzima bwe uko buhagaze none n'ibyo ashima Imana.
Agira ati:'Navuye aho nabaga ndururuka mvaho nabaga nza hepfo kuri kaburimbo ikindi cya kabiri inzu nari ndimo yari iteye agahinda akantu kangana urwara ariko nshima Imana ko nabashije kujya mu nzu nini nkanayikoreramo.'
Akomeza agira ati:'Nashoye utuntu twerekeranye n'imicururize nta kundi nari kubigenza kuko ubushobozi bwo nari mfite nta kundi nari kubigenza nahise nshora ubucuruzi njye nta kintu ndabona ndakora madamu ni we nabaye mbwiye nti ba wicaye aha ngaha urebe ukuntu washakisha.'
Yongeraho ati:'Pogba yarambwiye ati uzaze mu bukwe bwanjye kuwa kane kandi uzaze no gufata ikote. Ntakubeshye ni ubwa mbere nshyizemo ikote nk'uku nguku pe urabona mpagaze nk'umuntu w'umapapa.'
Rachid wafashe amashusho y'umukarani Hagenimana yasabye anakwa umukunzi we Uwase Nadine
Bwa mbere mu mateka umukarani Hagenimana yambaye ikoteÂ
Hagenimana yishimira aho ageze kuri ubu
Umuhate yashyize mu kazi ko gutwara imizigo ku ngorofani ukomeje kumuhindurira ubuzima