Umukinnyi wa filime Nkusi Lynda witabiriye Mi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, ijonjora rya Miss Rwanda ryakomereje mu Karere ka Kayonza kuri Silent Hotel.

Abakobwa 98 nibo biyandikishije bashaka guhagararira Intara y'Iburasirazuba, ariko 76 nibo banyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka kagizwe na Miss Mutesi Jolly, Evelyne Umurerwa na James Munyaneza.

Muri aba 76 harimo na Nkusi Lynda, witabiriye Miss Rwanda 2021 asezererwa mu mwiherero (Boot Camp) wa Miss Rwanda 2021.

Uyu mukobwa yavuze ko ashaka ikamba rya Miss Rwanda, kuko azaryifashisha mu gushyira mu bikorwa umushinga we.

Umushinga we avuga ko uzatanga akazi ku rubyiruko kandi ugatanga umusoro ku gihugu. Ni urubuga yashinze rumeze nka Youtube n'izindi. Ariko ukora kimwe n'urubuga ruzwi nka 'GoFundMe'.

Ni umushinga we avuga ko yamaze no gutangira gukoraho, ariko ko atize ibijyanye n'ikoranabuhanga. 

Lynda yabwiye Akanama Nkemurampaka ko aramutse yegukanye ikamba rya Miss Rwanda, byamufasha kubona abafatanyabikorwa n'abandi bamushyigikira mu gushyira mu bikorwa umushinga we.

Yavuze ko uyu mushinga uzagera kuri buri wese uri mu inganda ndangamuco. Yahawe 'Yes' eshatu n'abagize Akanama Nkemurampaka.

Lynda asanzwe ari umukinnyi wa filime, aho agaragara muri filime z'urwenya zitambuka kuri shene ya Youtube yitwa Afrimax, akina ari kumwe n'abarimo umunyarwenya Zaba, Nyaxo n'abandi bamamaye kuri iyi shene.

Uyu mukobwa ni we uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ryitwa Miss Jungle International rizabera muri Tanzania muri uku kwezi kwa kabiri 2022.

Akimara kuva muri Miss Rwanda 2021, abategura Miss Jungle International baramwandikiye kuri Instagram bamubwira ko bashimye uko yitwaye muri Miss Rwanda.

Aherutse kubwira INYARWANDA ko afite icyizere cyo kuzitwara neza muri iri rushanwa, asaba abantu kumushyigikira.

Ati 'Mu bindi bihugu batora umukobwa uzabaserukira nk'uko byagenze muri Miss Rwanda. Hano, rero mu Rwanda impamvu bahise banyegera ni uko nta matora yigeze abaho.'

Akomeza ati 'Mfite icyizere cyinshi nzitwara neza. Twebwe ikintu badusaba ni ukwiga kubijyanye n'ibidukikije.' 

Nkusi Lynda yambaye nimero 29 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 Lynda yasobanuye umushinga ashaka gukora aramutse abaye Miss Rwanda 2022 Uyu mukobwa mu 2021 yahatanye muri Miss Rwanda, agarukira mu mwiherero (Boot Camp) 

Lynda asanzwe ari umukinnyi wa filime aho akina muri filime zitambuka kuri Afrimax

 Â 

KANDA HANO UREBE AGACE KA FILIME NKUSI LYNDA  AKINAMO

 ">

KANDA HANO UREBE UKO AMAJONJORA YA MISS RWANDA MU MAJYEPFO YAGENZE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114231/umukinnyi-wa-filime-nkusi-lynda-witabiriye-miss-rwanda-2021-yagarutse-gushaka-ikamba-rya-m-114231.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)